Duhugurane: Amategeko y’u Rwanda avuga iki ku gusezeranya Abatinganyi

Uko iminsi ishira indi igataha, ingingo irebana n’abaryama bahuje ibitsina abenshi bita Abatinganyi ikomeje kutavugwaho rumwe mu Isi, aho bamwe bavuga ko ari umuco wo hakurya y’amazi magari (Uburayi na Amerka), ugamije kumaraho abantu.

Bimwe mu bihugu by’umwihariko ibigendera ku mahame akarishye ya Kiyisilamu, iyo ugaragaye muri ibi bikorwa, uhanishwa Igihano cyo Gupfa nta kuzuyaza.

Ku mugabane wa Afurika, hari Ibihugu birimbanyije Umushinga w’Itegeko ugamije gukumira Ubutinganyi, mu gihe kandi hari n’Ibihugu bitaratangaza uruhande biherereyemo.

Aha, ni naho hagaragara u Rwanda, kuko rutajya ruvuga niba rwemera Ubutinganyi cyangwa se rutabwemera.

Ese ubu Butinganyi bukomeje kwamamara mu Isi ya none, bukaba bugeze n’aho bucamo Amadini n’Ukwemera kabiri, Amategeko y’u Rwanda abuvugaho iki ku kijyanye no gusezeranya ababukora.

Mu Rwanda ibintu byose bigira amategeko kandi akubahirizwa.

Kugeza ubu, Abaryamana buhuje ibitsina ntibashobora gusezeranwa, kubera ko Itegeko Nshinga ritabyemera.

ibi bisobanurwa n’itegeko nshinga umutwe wa IV ikiciro cya mbere.

Mu bijyanye n’ubwisanzure bya muntu mu ngingo ya 17, havuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo gushyingiranwa no kugira umuryango, ariko ubwo burenganzira bwo gushyingiranwa no kugira umuryango burengerwa n’amategeko.

Aha niho bisobanurwa neza impamvu abaryamana bahuje ibitsina badashobora gusezeranwa kuko mu ngingo ya 2 ivuga ko abashingiranwa ari Umugabo n’umugore.

Hagira hati:“Ugushyingiranwa k’Umugabo umwe n’Umugore umwe gukorewe mu Butegetsi bwa Leta ni ko kwemewe” Icyakora, ugushyingiranwa k’Umugabo umwe n’Umugore umwe gukorewe mu Mahanga mu buryo bwemewe n’amategeko y’Igihugu basezeraniyemo kuremewe.

Ntahantu havuga ugushingiranwa kw’abagabo babiri cyangwa Abagore babiri.

Ese itegeko nshinga ryahindurwa abantu bashyingirwanwa nabo bashaka? Cyangwa bigume uko biri?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *