Gisozi – Kanyinya: Abasenyewe mu Manegeka babuze ayo bacira n’ayo bamira

Nyuma yo gusenyerwa kw’abaturage bari batuye ahiswe mu Manegeka, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango mu Mudugudu wa Kanyinya ho mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu bararira ayo kwarika.

Basenyewe nyuma y’Imvura idasanzwe yaguye mu Cyumweru gishize, aho ahazwi nko mu Budurira yasenyeye abaturage, bamwe bakahasiga ubuzima mu gihe hari n’urwariye mu Bitaro.

Nyma y’Icyumweru ibi bibaye, THEUPDATE yasubiye muri aka gace, yakirwa n’amarira y’abatari bacye, bavugaga ko babuze aho kwerekeza, bitewe n’ubuke bw’amafaranga yiswe ay’icumbi bari bahawe n’ubuyobozi.

Bamwe muri aba baturage, babwiye Umunyamakuru wa THEUPDATE ko uwari ufite Ubutaka muri aka gace, yahawe Amafaranga 90,000 Frw mu gihe Umupangayi (Uwakodeshaga), yahawe Amafaranga 30,000 Frw.

Mu gihe bamwe bavuga ko aya mafaranga ari iy’anga, bamwe muri bo bahisemo kuyashingamo Umuheha.

Uretse aba, hari n’abajyanywe kwa muganga nyuma yo kugira ihungabana, bavuga ko ryatewe n’uku gusenyerwa.

Imwe mu miryango kandi yaratandukanye. Aha, abagabo batandukanye n’abagore babo ndetse bagenda y’aya mafaranga y’ubukode bayajyanye, abagore basigara iheruheru n’abana.

Ikora iyi nkuru, THEUPDATE yasanze hari Umuryango w’abana 12 basigaranye na nyina gusa, aho Umukuru afite imyaka 14 gusa.

Uyu muryango ukaba waratadukanye nyuma y’uko iki kibazo kivutse, mu gihe ubusanzwe wari ubanye mu mahoro.

Mu gihe bamwe bagaye ingano y’amafaranga bahawe, hari abatari bacye batarahabwa n’urupfumuye mu gihe bamaze gusenyerwa.

Basabye ubuyobozi kubitaho bagafashwa, kuko ku bwabo, aho kurara hanze byari kuruta bakaguma muri izi Nzu bise amanegeka bashaka bakazigwamo kuko bitangana no kurara hanze.

Umwe mu bayobozi bari gukurikirana iki kibazo, yadutangarije ko bakimenye ndetse batangiye kugikurikiranira hafi.

THEUPDATE yagerageje kuvugana n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi kuri iki kibazo, gusa twarinze dukora iyi nkuru ataratwitaba.

THEUPDATE yamenye amakuru ko vuba iki kibazo kiza guhabwa umurungo, ugutinda kwacyo kukaba kwaratewe n’uko imbaraga ziri gushyirwa mu kwimura abaturage b’ahazwi nko mu Gatsata (Gasyata)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *