“Ntacyo ntakoze mu gihe nari Umukinnyi” – Kami Kabange asezera gukina Basketball

Ku Myaka 39 y’amavuko, Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda wavukiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kami Kabange yashyize akadomo ku rugendo rwo gukina Basketball nk’uwabigize Umwuga.

Uyu Mugabo uri mubafite ibigwi ntagereranywa muri uyu mukino imbere mu gihugu no muri DR-Congo, yatange ugusezera kuri Basketball tariki ya 23 Nzeri 2023.

Mu magambo ye, Kami yavuze ko ntacyo yumve atakoze mu gihe yari ikiri mu Kibuga.

Yasezeye kuri uyu mukino akunda, nyuma y’umukino uzwi nka All-Star wakiniwe muri BK-Arena.

Nyuma y’uyu mukino, nibwo yahamije ko ashyize akadomo ku rugendo rw’Imyaka isaga 12 yamaze akina mu makipe anyuranye yo mu Biyaga Bigali ndetse n’Uburasirazuba bw’Afurika.

Ati:“Biragoye kwivuga ibigwi, gusa urugendo rwanjye muri uyu mukino navuga ko rwari ntamakemwa. Ibi mbishingira ko nakinnye ku rwego rushoboka mu marushanwa y’Umugabane wacu (Afurika)”.

Guhera mu 2009, uyu mugabo wavukiye muri DR-Congo nibwo yatangiye gukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, icyo gihe bikaba byari mu marushanwa y’Akarere ka Gatanu (Zone 5).

Mu 2010, yabaye umukinnyi watsinze amanota menshi muri iri rushanwa, ndetse mu mikino y’Igikombe cy’Afurika cyo mu 2013, yabaye umukinnyi wa gatatu watsinzemo amanota menshi, n’umukino wa gatanu wakoze Rebound nyinshi.

Uyu musaruro, awufata nka bimwe mu bihe bikomeye byaranze ubuzima bwe mu rugendo rwo gukina Basketball nk’Umunyamwuga.

Ati:“Mu buzima bwa muntu, ntacyo Umuntu yakoze atabanje Imana, nanjye niyo nashyiraga imbere kandi yafashije guhigura Imihigo nabaga nahize. Umuryango wanjye ndetse n’Umugore wanjye bamfashije byinshi ndetse bananyereka kumba inyuma no kunshyigikira, haba mu bihe binkomereye nk’Imvune, mu bitaragenze neza, mu gihe ntari mpagaze neza mu kibuga, ibi bikaba byaranteraga imbaraga buri gihe zo gukomeza guhatana”.

“Abana banjye by’umwihariko bari mu batumye nkomeza gukina uyu mukino no kugera kuri byinshi, kuko iteka iyo nababonaga narushagaho gukora cyane”.

Kami Kabange Mwilambwe yasezeye agira ati:“Natanze ibyo nari mfite kugeza ku mukino wanjye wa nyuma, bityo ntacyo nicuza naba ntarakoze, kuko nakoze byose nari nshoboye”.

  • Amakipe yanyuzemo

APR BBC (Rwanda, 2007 – 2011)

Espoir BBC (Rwanda, Umwaka Umwe)

City Oilers (Uganda, Imyaka Ine)

REG BBC (Rwanda, Imyaka Irindwi)

  • Ibihembo yegukanye ku giti cye ari muri City Oilers

2013 – Umukinnyi mwiza wa Shampiyona n’uwatsinze amanota menshi kurusha abandi

2013 – Umukinnyi mwiza w’Umwaka, igihembo cyatanzwe na USPA

2014 – Uwatsinze amanota menshi kurusha abandi

2015 – Umukinnyi mwiza wa Shampiyona n’uwatsinze amanota menshi kurusha abandi

2015 – Umukinnyi mwiza w’Umwaka, igihembo cyatanzwe na USPA

2016 – Yashyizwe mu ikipe y’Irushanwa ry’Akarere ka gatanu (Zone-5)

Urugendo rwe mu ikipe y’Igihugu

Yatangiye gukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda guhera mu 2009, arinze asezera gukina Basketball atarasiba guhamagarwa inshuro n’imwe.

Mu gihe cy’Imyaka isaga 10, niwe mukinnyi wahamagawe inshuro nyinshi kurusha abandi.

Yafashije ikipe y’Igihugu kubona itike y’Igikombe cy’Afurika inshuro Enye (4) 2009, 2011, 2013 na 2017.

Amafoto

Richard Nyirishema, the Vice President of Ferwaba hands over the gift to Kami Kabange with his family. Courtesy

The New Times

The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *