Gatsibo: Barishimira Uruganda rukora Ibiryo by’Amatungo

Aborozi bo mu Karere ka Gatsibo, barishimira ko muri aka karere huzuye uruganda rutunganya ibyo kurya by’amatungo ruherereye mu Kagari ka Nyabicwamba mu Murenge wa Gatsibo, rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zisaga icumi ku munsi.

Mu kwezi kwa Gatanu k’umwaka ushize wa 2022, ni bwo uru ruganda rwiswe FIDIKUMBI rwatangiye kubakwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda binyuze mu mushinga SAIP.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Gatatu ni bwo rwatangiye imirimo, aho rwatangiye gutunganya ibyo kurya by’amatungo arimo inka, ingurube n’inkoko. Ni uruganda rufite agaciro ka miliyoni zisaga 125 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu borozi bo muri aka karere barimo ab’amatungo magufi n’amaremare, bavuga ko bagorwaga no kubona ibyo kurya by’amatungo yabo, bakaba bemeza uru ruganda rugiye kuba igisubizo cy’icyo kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *