Gabon: Uwahiritse Perezida Bongo ku Butegetsi yasanzwe ari Mubyara we

Nyuma yo guhirika Perezida Ali Bongo, Gen Brice Oligui Nguema yarateruwe ashyirwa hejuru n’abasirikare be mu mihanda baririmba intsinzi, bagira bati “”Oligui, président! Oligui, président!”.

Uyu mujenerali w’imyaka 48 biraboneka neza ko asa n’umugabo w’abantu urebye uko yishimiwe n’abasirikare, ariko kuri benshi, ni umutegetsi batari biteze.

Mu myaka itanu gusa ishize, yasaga n’uwibagiranye muri rubanda ya Gabon, hari nyuma y’imyaka 10 aba hanze y’igihugu, nyuma yo kuvanwa mu bantu ba hafi bo mu muryango wa Bongo kugeza kuwa gatatu wari umaze imyaka 56 utegeka Gabon.

Nguema agarutse, mu buryo bucecetse yazamutse mu mapeti ya gisirikare. Hano yitaye cyane ku kazi ko gusigasira no kurengera ubutegetsi bwa Perezida Bongo.

Uyu mugabo yavukiye mu ntara ya Haut-Ogooué. Ahantu umuryango wa Bongo ukomoka ndetse bamwe bavuga ko Gen Nguema ari mubyara wa Bongo.

Gen Nguema yateye ikirenge mu cya se ajya mu gisirikare. Akiri muto cyane yahise ajya mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu, abanje kwitoreza mu ishuri rikomeye rya Maroc, Meknes Royal Military Academy.

Uyu musirikare yahise akundwa cyane n’abakuru b’ingabo maze ahita aba somambike w’uwari perezida icyo gihe Omar Bongo, se wa Ali Bongo.

Bivugwa ko Nguema wari ukiri mutoya rwose yari uwa hafi cyane ya Omar Bongo – yaramukoreye kugeza apfuye mu 2009.

Edwige Sorgho-Depagne umusesenguzi wa politiki ukora mu kigo Amber Advisers yabwiye Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru agira ati: “Ni umuntu utari witezwe [kuyobora Gabon] iki gihe.

“Mu myaka ya 2000, yamaze imyaka runaka hanze y’igihugu…yasaga n’uwibagiranye.”

Ubwo Ali Bongo yajyaga ku butegetsi asimbuye se mu 2009, Nguema yirukanwe mu kazi ke. Atangira icyo ibinyamakuru byo mu gihugu byitaga “ubuhungiro”, akora hafi imyaka10 nka attaché muri ambasade za Gabon muri Maroc na Senegal.

Uyu mugabo yongeye kuboneka muri politike ya Gabon mu 2018, ubwo yasimburaga umuvandimwe (kuri se) wa Perezida Bongo ku mwanya w’ukuriye ubutasi mu ngabo zirinda perezida.

Amaze amezi atandatu gusa muri ako kazi, Gen Nguema yahise azamurwa agirwa umukuru w’uyu mutwe urinda perezida. Yatangije ivugurura rigamije imikorere myiza y’uyu mutwe mu nshingano ze z’ibanze: gusigasira ubutegetsi.

Umwe mu bakoranye nawe bya hafi yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko uyu mujenerali ari “umugabo ukunda ubwumvikane, utajya impaka, wumva buri wese agashaka aho abantu bahurira”.

Nyuma gato yo guhabwa ziriya nshingano, Gen Nguema yatangije ‘operation’ yiswe “ibiganza byera”, yari igamije kurwanya gusahura umutungo wa leta.

Gusa nawe ubwe yigeze gushinjwa kwigwizaho umuntugo wa leta.

Iperereza ryo mu 2020, ryakozwe n’ikigo cyo muri Amerika kirwanya ruswa OCCRP, rivuga ko Gen Brice Nguema n’umuryango wa Bongo baguze imitungo ihenze cyane muri Amerika bakoresheje imari ya leta.

Bivugwa ko Nguema ubwe yakoresheje miliyoni imwe y’amadolari agura yo imitungo itatu itimukanwa.

Hari icyo Nguema yavuze kuri iyi raporo? Yagize ati: “Ntekereza ko haba mu Bufaransa cyangwa muri Amerika, ubuzima bwite ni ubuzima bwite kandi bugomba kubahwa.”

Mu mezi atageze ku munani ashize, ibiro ntaramakuru bya leta ya Gabon byatangaje ko Gen Nguema, n’abandi bagaba b’ingabo batatu, bashimangiye ubudahemuka bwabo ku butegetsi bwa Bongo, bwari bumaze imyaka 14.

Ariko kuwa gatatu, hashize amasaha gusa Ali Bongo atangajwe nk’uwatsinze amatora atavugwaho rumwe, igisirikare cyahise gitangaza ko gisheshe ibyayavuyemo kandi gifashe ubutegetsi.

Mu gihe Ali Bongo afungiye iwe n’umuryango we, Jenerali Brice Oligui Nguema yahise agirwa umukuru w’igihugu w’inzibacyuho.

Nguema yabwiye ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa ko abaturage ba Gabon bari barambiwe ubutegetsi bwa Bongo, kandi ko atari akwiye kwiyamamariza manda ya gatatu.

Yagize ati: “Buri wese ibi arabivuga ariko nta n’umwe utera intambwe. Rero igisirikare cyahisemo guhindura urupapuro.”

Umuryango w’Abibumbye, Ubumwe bwa Africa, hamwe n’Ubufaransa bamaganye uku guhirika ubutegetsi – kwa munani kubaye muri Africa y’iburengerazuba no hagati kuva mu 2020.

Ariko Gen Nguema birasa n’aho ashyigikiwe cyane mu gice kinini cya Gabon. Arasa kandi n’uwabashije kunga ubumwe mu gisirikare, ubundi kirangwamo ivanguramoko.

Uyu mugabo wigeze gushinjwa ruswa kandi wamaze imyaka myinshi ari imbere cyane mu muryango wa Bongo, ashobora kutaba itangiriro rishya abaturage ba Gabon bifuza.

Gusa azajya mu gitabo cy’amateka y’iki gihugu nk’umugabo “wahinduye urupapuro” rwayo.

Amafoto

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Gen Nguema(ubanza ibumoso) n’abandi bagaba b’imitwe y’ingabo ine basezeranyije Bongo ubudahemuka

 

Gen Nguema yateruwe n’abasirikare be mu mihanda y’umurwa mukuru Libreville mu mu byishimo ko bafashe ubutegetsi

 

Benshi mu baturage ba Gabon bishimiye ko Gen Nguema yafashe ubutegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *