Flying Eagles yegukanye Shampiyona yateguwe na Zanshin Karate Academy ihigitse andi makipe 26 (Amafoto)


image_pdfimage_print

Ikipe ya Flying Eagles yegukanye Shampiyona yateguwe n’Ikipe ya Zanshin Karate Academy. Ni Shampiyona yakinwe mu gihe cy’Iminsi ibiri, hagati ya tariki ya 23-24 Ukuboza 2023.

Yitabiriwe n’abana basaga 200, barushanyijwe guhera ku Myaka iri hagati y’i 7-8, kugeza ku mukuru wari ufite 14.

Flying Eagles yayegukanye nyuma yo gukusanya Imidali 11, nyuma y’Amasaha 48 amakipe 27 yesuranira mu Karere ka Huye muri Dojo (Salle) ya Hotel Credo ahaberaga iyi Shampiyona.

Iyi Midali 11, irimo 7 ya Zahabu, 3 ya Silver n’u 1 wa Bronze.

Ikipe ya Les Petits Samurai Karate-Do, na The Champions Sports Academy zasangiye umwanya wa 2, Nyuma y’uko zombi zikusanyije Imidali 8, irimo 2 ya Zahabu, 2 ya Silver n’i 4 ya Bronze.

Mu gihe Zanshin Karate Academy yateguye iyi Shampiyona yasoreje ku mwanya wa 16 n’Imidali 4 ya Bronze.

Aya makipe yombi yakusanyije iyi Midali ya mbere, akaba akorera mu Mujyi wa Kigali.

Flying Eagles ikorera i Kagugu, Les Petits Samurai Karate-Do ikorera muri Cercle Sportif de Kigali, mu gihe The Champions Sports Academy ikorera i Remera ariko ikaba inafite Ishami mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Abana bahize abandi bahembwe Imidali n’Ibahasha y’Iminsi Mikuru, mu gihe Amakipe yahawe Ibikombe.

  • Ibihe by’ingenzi byaranze Umunsi wa mbere

Umunsi wa 1 w’iri Rushanwa ry’abakiri bato wakinwe kuri uyu wa 6, waranzwe no gukora Kata “Kwiyereka” no kurwana “Kumite”.

Ryasifuwe ku rwego rwo hejuru, kuko ryayobowe na Eng. Edwin Gendi, Umunyakenya ufite Dan 5 muri Shotokan, usanzwe ukuriye Komisiyo ishinzwe gutegura Amarushanwa ya Karate muri EAC, “UKAF”.

Muri Dojo “Salle” ya Credo Hotel ahakinirwaga iri Rushanwa, Ababyeyi barikuriraniraga hafi, banafite igishyika cy’uburyo abana babo bari buze kwitwara.

Mbere yo kugira icyemezo gifatwa bitewe n’uburyo Irushanwa rikomeye, Abasifuzi babanzaga gukora Umwiherero mu rwego rwo gukorera mu Mucyo.

Sensei Rurangayire Guy Didier, yitabiriye iri Rushanwa by’umwihariko aherekeje Ikipe ya SGI Sports Acedemy abereye Umuyobozi mukuru.

Sensei Mwizerwa Dieudonné na Eng. Edwin Egandi, bakoraga ibishoboka byose ngo rikinwe mu Mucyo ndetse buri mukinnyi acyure Umusaruro yakoreye.

Umuyobozi wa Zanshin Karate Academy, Sensei Mwizerwa Dieudonné agaruka ku musaruro w’iyi Shampiyona, yagize ati:

Yagenze neza kurusha uko twabitekerezaga.

Yakomeje agira ati:“Nyuma y’Amezi asaga atatu iyi Shampiyona itegurwa, ntagushidikanya ko Umusaruro wagaragariye buri umwe”.

“Urwego rw’abakiri bato rwari rushimishije by’umwihariko mu kiciro cy’abakobwa, kuko mu Myaka yashize twagorwaga no kubona Umubare wo hejuru muri iki kiciro”.

“Ntabwo ari Umubare gusa, ahubwo no mu rwego rwo kurushanwa bakinnye neza, haba muri Kata (Kwiyereka) no muri Kumite (Kurwana)”.

“Mu kiciro cy’abakiri bato kandi, haba abakobwa na basaza babo, batweretse ko Karate mu Rwanda ifite imbere heza ndetse ko bazatera Ikirenge mu cya bakuru babo bakanaharenga”.

Yasoje agira ati:“Mu rwego rwo gukomeza gufasha aba bana guteza imbere Karate ibarimo, bakeneye gutegurirwa Amarushanwa menshi kandi akomeye imbere mu gihugu no kwitabira ayo ku rwego mpuzamahanga”.

Nyuma y’iyi Shampiyona yakinwe ku nshuro ya mbere, biteganyijwe ko Inshuro ya kabiri izakinwa muri Kanama Umwaka utaha.

Sensei Mwizerwa, yahamije ko imyiteguro izatangirana na Mutarama, hagamijwe kurushaho kwerekana ubukomere bw’iyi Shampiyona.

Akomoza ku Musaruro waranze Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (Ferwaka) muri uyu Mwaka w’i 2023, Sensei Mwizerwa usanzwe ari Visi Perezida w’iri Shyirahamwe, yagize ati:“Kwegukana Umwanya wa Gatanu muri Shampiyona ny’Afurika ni umwe mu Muhigo ukomeye twishimira”.

Yakomeje agira ati:“Uretse uyu Muhigo, twishimira ko twateguye Amarushanwa atandukanye imbere mu gihugu kandi mu byiciro byose ndetse akaba yaragenze neza. Uretse ku ruhande rw’abakinnyi, Mwizerwa yanashimangiye ko n’Abasifuzi batasizwe inyuma, kuko uyu Mwaka barebweho nabo bategurirwa Amahugurwa yari agamije kubakarishya hagamijwe kubashyira ku rwego mpuzamahanga”.

Muri iki kiganiro yahaye Itangazamakuru, yasoje agira ati:“Umwaka urarangiye, ariko Karate nibwo igitangira. Abakarateka ndakomeza kubasaba gushyira hamwe no gushyigikirana mu bikorwa bya buri munsi harimo no ku byitabira, kuko Ubumwe bwacu arizo mbaraga zizateza uyu Mukino imbere”.

Yaboneyeho kandi kubifuriza Iminsi mikuru myiza y’impera z’Umwaka no kwinjira mu Mwaka Mushya amahoro.

Iri Rushanwa ryateguwe ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa batandukanye, ku Isonga Martin Hardware na Twyford, ndetse aba bombi bakaba barahize ko mu Mwaka utaha ubwo rizaba rikinwa ku nshuro ya kabiri nabwo bazaba bahari nta kabuza.

Amafoto

May be an image of 2 people and text
Sensei Mwizerwa, yatangaje ko banyuzwe n’Umusaruro w’iyi Shampiyona n’ubwo ari inshuro ya mbere yari ikinwe, ahamya ko Umwaka utaha bizaba ari ibicika ku nshuro ya kabiri

 

May be an image of 1 person
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, yari ahagarariye Meya w’Akarere ka Huye, Bwana Sebutege Ange, mu muhango wo gusoza iyi Shampiyona

 

  • Umusaruro waranze abakinnyi ku giti cyabo n’amakipe muri rusange

May be an image of text

May be an image of text

May be an image of text

May be an image of text

May be an image of text

May be an image of text that says "12 PSVF 12 Tigre Karate-D Academy 16 1 Zanshin Karate Academy 17 1 - Amazing Karate Academy 18 1 4 Kids Karate Do Academy 18 4 Small Cheetah 2 18 2 Ngoma Fighters Karate- I 21 1 Cornerstone Karate Club 1 21 1 Hantei Shiai 21 Honbu Dojo 21 Kenya Police Service Karate Club 21 Sambon Karate- Do 21 Sinapi Karate Academy 21 Sonchin Club Total 16 16 32 64 For the Organizing Committee: Mr. Dieudonne Mwizerwa Event Manager 1ST Zanshin Karate Championship 2023 Eng. Edwin GENDI Event Coordinator Zanshin Karate Championship 2023"

  • Muri Salle (Dojo) ya Hotel Credo ntabwo byari byoroshye
May be an image of 9 people, people performing martial arts and text that says "ANSHIN ATE ACADEMY SHIN KARATE CHAMPIONSHIPS FOR CHILDREN-2023 2023 HighEnds TOURS THE RWANDA KAR FEDERAT S OGIS ROU"
Imyiteguro yari ku rwego rwo hejuru, kuko Zanshin Karate Academy yari yakoze no ku bashinzwe Protocol

 

May be an image of ‎9 people and ‎text that says "‎IN DEMY HIN KARATE CHAMPIONSHIPS FOR CHILDREN-2023 aاhay fighEnds THE KWANDA KARATE FEDERAT Yoσy, OTEL SHI CADE‎"‎‎

May be an image of 4 people, wrist watch and suit
Ababyeyi bashyigikiye Abana babo mu gihe cy’Iminsi ibiri y’Irushanwa

 

May be an image of 6 people and dais

May be an image of 7 people, dais and text

May be an image of 5 people and child

May be an image of 2 people and people performing martial arts

May be an image of 5 people and child

May be an image of 8 people, people performing martial arts and text

May be an image of 11 people and people performing martial arts

May be an image of 11 people and text
Abasifuzi bari babukereye mu gihe cy’Iminsi ibiri

 

May be an image of 4 people and text

May be an image of 3 people, suit, dais and text

May be an image of 10 people

May be an image of 2 people and people studying

May be an image of 14 people, people performing martial arts and text that says "NSHIN NSHIN ACADEMY SHIN KARATE CHAMPIONSHIPS FOR CHILDREN-2023 granhEn rOuRs THE RWANDA KARATE FEDERAT"

May be an image of 3 people and text

May be an image of 1 person and performing martial arts

May be an image of 6 people, table and text

May be an image of 3 people and text
Abatoza ku ruhande rwa KESA na SGI Sports Academy bakurikiranye uko abana babo bari kwitwara

 

May be an image of 2 people and text
Sensei Mwizerwa na Eng. Edwin bayoboye iyi Shampiyona mu buryo bwanyuze buri umwe

 

May be an image of 5 people and dais
Sensei Ruragangire Guy Didier, ubanza i Bumoso, Sensei Karamaga Bernabe (hagati) wahoze ari Visi Perezida wa Ferwaka, bakurikiraniye hafi iyi Shampiyona

 

May be an image of 3 people and dais
Sensei Mwizerwa na Karamaga bunguranaga Ibitekerezo by’uburyo Shampiyona riri kugenda

 

May be an image of 7 people, dais and text

May be an image of 1 person, child, smiling and text
Umukinnyi w’Ikipe ya Zanshin Karate Academy niwe Mwana muto wari muri iyi Shampiyona

 

May be an image of 1 person, child and smiling

May be an image of 2 people and text
Abatoza ba KESA, bishimiye Umusaruro bagize

 

May be an image of 2 people, people playing basketball and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 7 people, people performing martial arts and text

May be an image of 10 people, people performing martial arts and text

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text

May be an image of 8 people, people performing martial arts and text

May be an image of 10 people and people performing martial arts

May be an image of 9 people, people performing martial arts and text

 

  • Ibyishimo byari byose ku bana begukanye Imidali

 

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text
Uretse Imidali, Abana bahize abandi banahawe Ibahasha y’Iminsi mikuru

 

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text that says "ZANSHIN ZANSHIN KARATE CHAMPIONSHIPS FOR CHILDREN-2023 2023 KARATE THE RWANDA MAH FEDERAT ជ"

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text
Ababyeyi ntabwo bagiye kure y’abana babo muri iyi Shampiyona

 

May be an image of 7 people, people performing martial arts and text that says "ZANSHIN KARATE CHAMPIONSHIPS FOR CHILDREN-2023 THE RWANDA KORAT FEDERAT AfigirEnd's HIGHEN services otelBooking Partners 1 brussels"
The Champions Sports Academy yanyuzwe n’Umusaruro yakuye i Huye

 

May be an image of 3 people, people performing martial arts and text
Abegukanye Imidali bose hamwe muri iyi Shampiyona, bafatanye Ifoto izahora yibukwa ibihe byose

 

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text
HighEnds, umwe mu Baterankunga b’iyi Shampiyona, yatanze Ibihembo ku Bana bahize abandi

 

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text

May be an image of 14 people, people performing martial arts and text

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text that says "KARATE CHAMPIONSHIPS FOR CHILDREN-2023 HighEnds DUPS TRRVEL THE RWANDA KARAT FEDERAT Credo PLA ROUP Credo Hotel AVEMOTEL Hiat GROUP ZANSHIN KARATEACADEMY ACADEMY 3"

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text

May be an image of 14 people, people performing martial arts and text

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text

May be an image of 3 people, people performing martial arts and text

May be an image of 7 people, people performing martial arts and text

May be an image of 8 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text that says "ZANSHEN ZANSHIN KARATE CHAMPIONSHIPS FOR CHILDREN- -2023 THE RWANDA KARATE FEDERAT hp"

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text

May be an image of 11 people and people performing martial arts

May be an image of 2 people, people smiling and text

May be an image of 4 people and text

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *