Bugesera: Umugore wabuze Amazi arahagokera

Umuryango utari uwa Leta, Rwanda Young Water Professional (RYWP), uvuga ko umugore agerwaho n’ingaruka zikomeye mu gihe yabuze amazi, isuku n’isukura kuko ahanini usanga ari we ukora imirimo yo mu rugo myinshi kandi aba akeneye no kwikorera isuku ihagije. 

RWYP ku bufatanye na Rwanda Water Aid bavuga ko abagirwaho ingaruka no kubura amazi bakeneye guhugurwa bakamenya uko bakwikorera ubuvugizi maze amazi meza n’ibikorwa by’isukura bikabahora hafi.

Nishimwe Litha, Impuguke mu  bijyanye n’amazi, isuku, n’isukura (WASH) muri RYWP arasobanura ingaruka umugore ahura nazo mu gihe yabuze amazi isuku n’isukura.

Ati: ”Abagore dukenera amazi y’isuku cyane kuko dukenera n’isuku y’imibiri, kuko haba abakobwa cyangwa abagore tujya mu mihango ahantu tuba dukeneye amazi, haba n’abakoresha udutambaro dukenera kuba dusukuye. Ikindi abagabo barabyuka bakajya gupagasa umugore ni we usigara mu rugo amenya ibyo guteka n’indi mirimo yo mu rugo kandi byose abikoresha amazi.”

Yongeyeho ko ahanini usanga kubura amazi, isuku n’isukura bigira ingaruka ku bana aho usanga abagabo badakunze kubyitaho, ari yo mpamvu hakenewe ubukangurambaga, ubuvugizi no kwegerezwa ibikorwa bishingiye ku mazi isuku n’isukura.

Akomeza avuga ko nubwo uyu mushinga utangiriye mu Karere ka Bugesera nka kamwe Turere twibasiwe no kutagira amazi mu bice bimwe na bimwe, ariko  hari gahunda y’uko wagera mu gihugu hose.

Mukurarinda Jean Bosco atuye mu Karere ka Bugesera Umurenge wa Mwogo, Akagari ka Rurenge hamwe mu hatagira amazi, avuga ko ababyeyi batabura guhura n’ingaruka zo kubura amazi kuko bakenera isuku ihagije mu bihe byabo.

Ati: ”Nubwo nabyaye abahungu gusa ariko   abagore kubera bagira ibihe by’ukwezi bihoraho baba bakeneye amazi meza. Maze imyaka 15 muri uyu Murenge  ariko  tuvoma amazi y’ibishanga bashoramo inka ndetse n’ay’urufunzo.”

Nyiransanzimana Verena, umubyeyi utuye mu Murenge wa Juru, Akagari ka Kabukuba na ho  hatagira amazi, avuga ko gukoresha amazi  bavoma mu rufunzo biteza indwara zikomoka ku mwanda.

Ati: ”Tuvoma amazi mabi y’imifunzo nta mazi tugira hano muri uyu Murenge noneho mu gihe cy’izuba tubura ayo gutekesha n’ayo kumeshesha. Urumva isuku y’umwana w’umukobwa ntiyaboneka 100% kuko ahora asa nabi.”

Uyu mushinga wo “kubungabunga ikirere, amazi, isuku n’isukura ndetse n’uburinganire uzakorwa mu Mirenge yose y’Akarere ka Bugesera, ukazarangira muri Mata 2024. (Akarere ka Bugesera, Imvaho Nshya & THEUPDATE)

Nishimwe Litha, Impuguke mu bijyanye n’amazi, isuku, n’isukura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *