Duhugurane: Ni he hashyirwa Ingingo zikurwa ku Murwayi?

Abatari bacye bakunze kwibaza ahashyirwa ingingo z’umuntu wakoze impanuka cyangwa wagize ikindi kibazo bikaba ngombwa abaganga bemeza ko urugingo rwe rw’umubiri uru n’uru ruvanwaho.

Hari ubwo umuntu arwara nka Kanseri cyangwa se agakora impanuka agakomereka cyane yaba ku maguru cyangwa ku maboko, bikaba ngombwa ko abaganga bafata icyemezo cyo kumuca ingingo aba yakomeretse kubera ko wenda ababa babona zitazakira.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Dr. Tharcisse Mpunga, yavuze ko mu mategeko y’ubuvuzi, ingingo nk’izo zifite uburyo zishyingurwamo.

Ati:“Hari uburyo ingingo nk’izo zakuwe ku muntu nazo zishyingurwa nk’uko abantu bashyingurwa. Bishyingurirwa mu bitaro.”

Ku bakeka ko izo ngingo zaba zitwikwa nkuko indi myanda yo mu bitaro bigenda, Dr. Mpunga yavuze ko atari ko bigenda kuko ibice by’umubiri w’umuntu ari ibyo kubahwa.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Dr. Tharcisse Mpunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *