Abayobozi ba Bayern Munich bakiriwe na Perezida Kagame


image_pdfimage_print

Mu Cyumweru gishize, bayobozi b’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bagiriye uruzinduko mu Rwanda, uruzinduko rwasize bahuye na Perezida Kagame.

Ni uruzinduko rwaranzwe n’ibiganiro hagati y’impande zombi ndetse banamushyikiriza umwenda w’iyi kipe.

Iri tsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Bayern Munich, Andreas Jung, ryaje mu Rwanda nyuma y’isinywa ry’amasezerano hagati y’impande zombi.

Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Bayern Munich yo mu Budage aho izamenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze mu kurwamamaza muri stade yayo ya Allianz Arena. Ni amasezerano azageza mu 2028.

Aya masezerno y’ubufatanye, aje yiyongera ku yo u Rwanda rufitanye na Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *