DR-Congo: Inzu n’Imodoka bya Fally Ipupa byashumitswe Umuriro


image_pdfimage_print

Rurangiranwa muri Muzika ya Rumba, Umunyecongo Fally Ipupa yahuye n’uruva gusenya, ubwo abagizi ba nabi batwiste Inzu n’Imodoka bye mu gihe yari mu Bufaransa ku butumire bwa Perezida Macron.

Abagizi ba nabi bataramenyekana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, batwitse Inyubako n’Imodoka by’Umuhanzi Fally Ipupa uri kubarizwa mu Bufaransa kuri ubu.

Itangazamakuru i Kinshasa, ryaganirije abatuye hafi y’Inzu ya Fally Ipupa, bavuze ko ahagana saa Kumi n’ebyiri z’Igitondo cyo ku wa 28 Gashyantare 2023, ari bwo habaye igikorwa cyo gutwika Inzu n’Imodoka by’Umuhanzi bye.

Bakomeza bahamya ko Polisi yo muri iki gihugu yahise itabara byihuse, inata muri yombi abantu batanu bakekwaho kugira uruhare mu gikorwa cy’ubu bugizi bwa nabi.

Fally Ipupa ari kubarizwa mu Bufaransa aho yitabiriye Ibirori byateguwe na Perezida Emmanuel Macron.

Biravugwa ko abatwikiye uyu muhanzi bashobora kuba ari abatishimiye ko yitabiriye ibirori yatumiwemo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Uku kutishima byaturutse ku kuba Perezida w’u Bufaransa ataragaragaza ko ashyigikiye Leta y’i Kinshasa mu gushinja u Rwanda kuyitera binyuze mu Mutwe wa M23.

Ipupa ari mu Bufaransa ku butumire bwa Perezida Emmanuel Macron

 

Abaturage bari baje gushungera ubwo iyi Nzu yacumba Umwotsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *