Canal+ Rwanda yadabagije abayigana mu gihe BAL na Shampiyona z’i Burayi bigeze aho rukomeye

0Shares

Mu gihe imikino ya za Shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi irimbanyije, iya Basketball izwi nka African Basketball League (BAL) nayo ibura ibyumweru bibiri (2) ngo itangire, Canal+Rwanda yashyiriyeho abayigana Poromosiyo izabafasha kwihera amaso amakipe bakunda ku giciro cyo hasi.

Ibi ni mu gihe Imikino ya za Shampiyona eshanu (5) zikomeye ku mugabane w’u Burayi zirimo ‘Serie A yo mu Butaliyani, La Liga yo muri Esipanye, Bundesliga yo mu Budage, Ligue 1 yo mu Bufarana na Premier League yo mu Bwongereza kongeraho imikino y’amakipe yahize yandi ku mugabane w’u Burayi izwi nka UEFA Champions League ndetse na Shampiyona ya Basketball muri USA izwi nka NBA byose bigaragara ku Mashene ya Siporo ya Canal+

Ku bakunzi ba za Filime, Canal+ yabashyiriye hanze iyitwa “Le Trône d’Akachi”, iyi ikazatangira kugaragara muri uku Kwezi kwa Werurwe guhera tariki ya 12, ikazanyura kuri shene ya Canal Premiere.

Aimé Christian Abizera ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ Rwanda, agaruka kuri iyi Poromosiyo yagize ati:

Twazaniye abakiliya bacu Filime z’amaseri (Series) zizabanogera, dore ko zizaba zigaruka ku Mico (Umuco) itandukanye y’Abanyafurika.

Abakunzi ba Filime barebye iyitwa “Game of Thrones”, bazanyurwa z’izi Filime za Seri (Series) twabazaniye.

Iyi Filime izatangira kwerekanwa guhera tariki ya 13 uku Kwezi wa Werurwe 2023, kuri Canal Premiere, twizeye nta gushidikanya ko izanyura abazayireba.

Muri iyi Poromosiyo Canal+ Rwanda yazaniye abaturarwanda, Dekoderi yavuye mu Mafaranga Ibihumbi makumyabiri (20,000) ishyirwa ku 5000 gusa. Iyi kandi uyihabwa iri hamwe na Antene, Umugozi wa Metero 20, Telekomande n’amabuye yayo.

Ukimara kugura iyi Dekoderi, uhita uguriramo ifatabuguzi ry’amafaranga 10,000 y’u Rwanda, bihita biguhesha kureba Amashene 118, arimo imikino ya Shampiyona yo mu Butaliyani (Serie A) n’imikino ya Basketball Africa League (BAL).

Iyi mikino ya BAL bitegabyijwe ko izatangira tariki ya 11 Werurwe kugeza ku ya 27 Gicurasi muri uyu Mwaka w’i 2023, aho imikino yayo ya nyuma izabera i Kigali mu Rwanda, mu Nyubako y’Imikino n’Imyidagaduro izwi nka BK Arena, ikazaba ihakiniwe ku nshuro ya 3 yikurikiranya.

Biteganyijwe ko ijonjora ribanza rizabera i Dakar ku murwa mukuru w’Igihugu cya Senegal, ahazakinira amakipe arimo na REG BBC yo Rwanda, iyi mikino ikaba yariswe Sahara Conference.

Mu gihe muri Mata 2023, amakipe yashyizwe mu itsinda ryiswe Nile Conference, azahurira i Cairo ku murwa mukuru w’Igihugu cya Misiri.

Uretse kureba iyi mikino, Canal+ Rwanda yanageneye abakiliya bayo Poromosiyo y’iminsi 15 bareba Amashene ya Canal+ yose.

Iyi Poromosiyo ukaba uyibona nyuma yo kugura ifatabuguzi wari usanganywe, iyi ikaba yaratangiye tariki ya 24 Gashyantare ikazarangira muri Werurwe tariki 31.

Abakunzi ba Filime na Seri (Series) Nyarwanda nabo ntabwo basizwe inyuma muri iyi Poromosiyo, kuko bazakomeza kureba izirimo; Seburikoko, Papa Sava, Umuturanyi n’izindi, bazisanze kuri Shene ya 38 igaragaraho Filime zikinnye mu rurimi rw’Ikinyarwanda gusa, iyi ikaba ari ZACU TV.

Agaruka ku bakunzi ba Filime zikinnye mu Kinyarwanda gusa, Abizera yagize ati:

Abakiliya bacu bakunda Filime na Seri bikinnye mu Kinyarwanda nabo bazakomeza kuzireba binyuze kuri ZACU TV. Kuko dukomeje no kubategurira n’izindi kandi zizabanyura.

Muri iyi Poromosiyo kandi, Canal+ Rwanda yaboneyeho gukangurira abafite Dekoderi zishaje, ko bagana amaduka yemewe akorana na Canal+ Rwanda, bagahabwa inshya nabo ku Mafaranga 5000 y’u Rwanda. Aha bakazahita baboneraho no kureba Amashene asaga 90 agaragara mu buryo bwa HD bitandukanye n’izo barebaga.

Canal Plus Rwanda Sales Director Aimé Christian Abizera.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Canal Plus Rwanda, Aimé Christian Abizera, uwa mbere i bumoso

 

Muri iyi Poromosiyo, Canal Plus Rwanda yagabanyije ibiciro, aho Dekoderi ya HD yakuwe ku Mafaranga 20,000 igashyirwa ku 5000 gusa

 

Canal+ Rwanda yatangaje ko yagabanyije ibi biciro ngo ifashe abakiliya bayo kureba za Shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi zigeze ahakomeye ndeste no kuzakurikirana imikino ya BAL.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *