Cricket: Right Guard Cricket Club yatangiye yitwara neza mu Irushanwa ‘Dafabet RCA T10 2023’

Spread the love

Tariki ya 18 Werurwe 2023, Ishyirahamwe ry’umukio wa Cricket mu Rwanda ku bufatanye na Dafabet, hatangijwe Irushanwa Dafabet RCA T10 Men’s Tournament 2023 mu kiciro cy’Abagabo.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 6 yo mu kiciro cya mbere agizwe na; CHALLENGERS Cricket Club, RIGHT GUARD Cricket Club, ZONIC Cricket Club, KIGALI Cricket Club, TERUGU Cricket Club na IPRC KIGALI Cricket Club.

Ku ikubitiro, iyi mikino yatangiye hakinwa imikino itatu (3), aho CHALLENGERS Cricket Club yabimburiye ayandi mu mukino wayihuje na RIGHT GUARD Cricket Club guhera saa 09:00 z’Igitondo.

Muri uyu mukino, RIGHT GUARD Cricket Club niyo yatsinze Toss (Guhitamo kubanza gutera Udupira ‘Bowling’ cyangwa gutangira bakubita Udupira ‘Batting), ihitamo gutangira itera udupira.

Challengers Cricket Club yatangiye ikubita Udupira, igice cya mbere cyarangiye itsinze amanota 75, mu dupira 60 duhanye na Overs 10 bakinnye, mu gihe umukinyi umwe wayo ariwe wakuwe mu Kibuga na Right Guard Cricket Club (1 Wicket).

Mu gice cya kabiri cy’uyu mukino, Right Guard Cricket Club ntiyigeze ibasha gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Challengers Cricket Club, kuko Overs 10 zarangiye Right Guard Cricket Club imaze gutsindamo amanota 74 gusa.

Uyu mukino ukaba warangiye, Challengers Cricket Club iwegukanye ku kinyuranyo cy’inota 1, nyuma yo gukura mu Kibuga abakinnyi batatu (3) ba Right Guard Cricket Club (3 Wickets).

Umukino wa kabiri watangiye ku isaha ya saa 11:30, wahuje ZONIC Cricket Club na IPRC KIGALI Cricket Club.

Muri uyu mukino IPRC KIGALI Cricket Club niyo yatsinze Toss, ihitamo gutangira itera Udupira(Bowling).

Mu gihe Zonic Cricket Club yatangiye ikubita Udupira (Batting), yashyize amanota 55 mu Dupira 60 muri Overs 10.

Igice cya mbere cyarangije IPRC KIGALI Cricket Club, ikuye mu Kibuga abakinnyi 7 ba Zonic IPRC KIGALI Cricket Club (7 Wickets).

Mu gice cya kabiri, IPRC KIGALI Cricket Club yakinaga umukino wayo wa mbere nyuma yo kuzamuka ivuye mu kiciro cya kabiri, yitwaye neza binarangira inegukanye uyu mukino ku kinyuranyo cya Wickets 6, nyuma yo gutsinda amanota 59 muri 0vers 8 n’Udupira 2.

Zonic Cricket Club yari yakuye mu Kibuga abakinnyi 4 ba IPRC KIGALI Cricket Club (4 Wickets).

Nyuma y’imikino ibiri (2) yakinwe mbere ya saa Sita, guhera saa 14:00 yakurikiyeho umukino wahuje TERUGU Cricket Club na  KIGALI Cricket Club.

Uyu mukino ukaba warangiye TERUGU Cricket Club iwegukanye ku kinyuranyo cy’amanota 2.

Muri uyu mukino, Kigali Cricket Club niyo yatsinze Toss, ihitamo gutangira itera Udupira (Bowling).

Mu gihe Terugu Cricket Club yatangite ikubita Udupira (Batting).

Igice cya mbere cyarangiye Terugu Cricket Club itsinze amanota 71 mu Dupira 60, mu gihe Kigali Cricket Club yari yakuye mu Kibuga abakinnyi bayo 3 (3Wickets).

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Kigali Cricket Club ntiyabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Terugu Cricket Club.

Overs 10 zarangiye Kigali Cricket Club itsinze amanota 69 gusa, mu gihe abakinnyi bayo 5 bari bakuwe mu Kibuga na Terugu Cricket Club.

Imikino yakinwe ku Cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2023

  • ZONIC TIGERS CC yatsinze KIGALI CC ku kinyuranyo cy’amanota 12

ZONIC TIGERS 68/3(10 Ovrs)-57/7(10 Ovrs)

  • CHALLENGERS yatsinze IPRC KIGALI ku kinyuranyo cy’amanota 18

CHALLENGERS 113/4(10 Ovs)-94/6(10 Ovs) IPRC KIGALI

  • RIGHT GUARDS yatsinze TELUGU ku kinyuranyo cy’amanota 18

RIGHT GUARDS 78/7(10 Ovs)-66/5(10 Ovs) TELUGU ROYALS

Iyi mikino yose haba uyakinwe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru yakiniwe ku Kibuga mpuzamahanga cya Cricket kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Umunsi wa Kabiri wakimwe ukaba wanakurikiwe na Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Madamu Suella Braverman uri mu Ruzinduko rw’Akazi mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *