CAF Confederations Cup: Rayon Sports na Al Hilal zemeranyijwe kuzakinira imikino izazihuza i Kigali mu ijonjora rigana Amatsinda

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yasabye inahabwa amatariki imikino ibiri izahuza Rayon Sports na Al Hilal Benghazi izabera ndetse n’aho izakinirwa.

Nyuma y’ubwumvikane bwa Rayon Sports n’ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya ku mukino wagombaga kubahuza kuri uyu wa Gatanu, uyu mukino wamaze kwimurwa.

Ibi bije nyuma y’ibyago igihugu cya Libya cyahuye nabyo cyatewe n’umuyaga n’imyuzure byatwaye ubuzima bw’abarenga ibihumbi bitanu, bituma Al Hilal isaba ko umukino wakwimurwa.

Amakuru atugeraho aremeza ko CAF nyuma yo kumenyeshwa n’amakipe yombi ko imikino yombi izabera mu Rwanda nk’uko amakipe yombi yabyumvikanyeho, umukino wa mbere ukaba tariki 30/09 naho uwo kwishyura ukazaba tariki 07/10/2023, yose ikabera kuri Kigali Péle Stadium i Nyamirambo.

Kugeza ubu hategerejwe ko CAF itanga igisubizo cya nyuma nyuma yo kugezwaho icyifuzo cyavuye mu bwumvikane kw’impande zombi.

Amafoto

Haruna Niyonzima yitabiriye imyitozo ya Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *