Byiringiro Lague yakinnye Umukino we wa mbere muri Sandviken IF

Mu gihe abakinnyi bakina muri za Shampiyona zo mu bihugu binyuranye mu Isi berekeje mu gukinira amakipe y’Ibihugu byabo, abatarahamagawe imikino yakomeje mu makipe bakinamo.

Aba, barimo n’abakinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda batahamagawe kuzakina imikino 2 ruzahuramo na Benin mu mikino yo gushakisha itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Ivory Coast muri Mutarama na Gashyantare by’Umwaka utaha w’i 2024.

Aha, niho Umunyarwanda Byiringiro Lague yabonye amahirwe yo gukina umukino we wa mbere mu ikipe ye nshya ya Sandviken IF yo mu gihugu cya Sweden.

Uretse Lague, Johan Bakayoko ukina mu Buholandi mu ikipe ya PSF Eindhoven nawe yari mu kibuga mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

Ishingiwe kuri aba bakinnyi babiri, THEUPDATE yabateguriye inkuru igaruka mu musaruro watanzwe n’abakinnyi bn’abanyarwanda bakina ku rwego mpuzamahanga.

Suwede

Mu gihugu cya Suwede habarizwa, Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick.

Izi mpera z’Icyumweru zasize Byiringiro Lague akinnye umukino we wa mbere mu ikipe ya Sandviken IF, ubwo yari mu bakinnyi batangiye mu kibuga ubwo iyi kipe yanganyaga ibitego 2-2 mu mukino wa gicuti yakinnye na Piteå IF kuri iki Cyumweru.

Muri uyu mukino, rutahizamu Kalebo Wimbabazi ufite ababyeyi b’Abanyarwanda, nawe yagaragaye muri uyu mukino ku ruhande rwa Piteå IF.

Uretse aba bakinnyi, Yannick Mukunzi nawe yari ku ntebe y’abasimbura ku ruhande rwa Sandviken IF.

Ubwongereza

Noam Emeran yasimbuwe na Thomas Andrew Huddlestone ku munota wa 27 mu mukino Manchester United y’abatarengeje imyaka 21 yakinnyemo na Manchester City.

Muri uyu mukino, Manchester Unitef yanyagiwe na Manchester City ibitego 6-0, mu mukino w’abakeba wabereye kuri Sitade ya Academy Stadium kuri iki Cyumweru.

George Lewis Ishimwe, ntabwo yahiriwe n’izi mpera z’Icyumweru, kuko atagaragaye mu bakinnyi Arsenal y’abatarengeje imyaka 21 yatsinzwemo na Crystal Palace ibitego 2-0.

Ububiligi

Samuel Gueulette ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Raal La Louviere mu kiciro cya gatatu (3), ikipe ye yatsinzwe igitego 1-0 na URSL Vise.

Ubuholandi

Johan Bakayoko ufite imyaka iri munsi ya 21, yasimbuye El Ghazi ku munota wa 46 w’umukino, anahindura uyu mukino kuko yatsindiye ikipe ye ya PSV Eindhoven igitego cyayifashije kunganya na Vitesse Arnheim igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri GelreDome Stadium.

Ubufaransa

Warren Kamanzi ntabwo yahiriwe, kuko uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo inyuma, ikipe ye ya Toulouse yatsinzwe ibitego 2-0 na Lille mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa izwi nka League 1.

Muri iki gihugu, Irvyn Lomami ukina mu kiciro cya kane (4), yari mu ikipe ya kabiri (2) ya Lyon yatsinzwe na Hyeres ibitego 2-1.

Noruveje

Mbere yo gusanga ikipe y’Igihugu Amavubi i Cotonou muri Benin, myugariro Ange Mutsinzi yakinnye iminota 90 mu ikipe ye ya FK Jerv.

Muri uyu mukino, FK Jerv yatsinzwe na Odd BK ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti utegura Shampiyona.

Muri uyu mukino kandi, umukinnyi ukina ku ruhande imbere, King Josias Furaha yari ku ntebe y’abasimbura ya FK Jerv

Luxembourg

Jonathan Nsanzimana ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Union Titus Petange ntabwo yagaragaye mu mukino ikipe ye yatsinzemo ibitego 4-1 na FC Kaerjeng.

Sven Kalisa ntabwo yagaragaye mu bakinnyi Etzella yakinishije mu mukino yatsinzwemo ibitego 5-2 na Diddeleng.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *