Burundi: General Bunyoni yasabiwe gufungwa burundu abitera ‘Utwatsi’

Umucamanza mu Burundi yasabiye General Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe, igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya Ibyaha Birindwi birimo ‘kugerageza kwica Umukuru w’Igihugu, guhirika Ubutegetsi no guhungabanya Ubukungu bw’Igihugu’.

Ibi byagarutsweho mu ipfundikirwa ry’Urubanza rwari rumaze Iminsi Ine rubera muri Gereza ya Gitega, aho rwaburanishwaga n’Urukuko rw’Ikirenga.

Nyuma yo kumva imyanzuro y’Urubanza, General Bunyoni yahise asabwa kugirwa umwere akarekurwa, aho yavuze ko Umucamanza nta bimenyetso bifatika yigeze atanga bigaragaza uburyo yakomeza Ibyaha ashinjwa.

Abantu Batandatu bashinjwa mu Rubanza rumwe na General Bunyoni, basabiwe Ibihano byo gupfungwa Imyaka 30 buri umwe.

Nabo bahise basaba kugirwa abere, bavuga ko nta gihamya kigaragaza Ibyaha bashinjwa.

  • Isomwa ry’uru Rubanza rwari ruhanzwe Amaso ryaranzwe n’iki?

Urubanza rugitangira kuburanishwa mu mizi ku wa mbere, General Bunyoni yashinjwe Ibyaha Icyenda.

Ku wa Gatatu amaze kwiregura ku Byaha Birindwi, Urukiko rwavuze ko arangije kwiregura kuri byose, rwanzura ko ruzasomwa kuri uyu wa Kane.

Ibyaha Bunyoni ashinjwa birimo:

  • Guhungabanya Umutekano w’imbere mu gihugu
  • Guhungabanya Ubukungu bw’Igihugu
  • Gutuka Perezida na Minisitiri w’Intebe
  • Gutegura kwica Perezida mu rwego rwo guhirika Ubutegetsi
  • Gutunga Intwaro (Imbunda) atabifitiye uburenganzira
  • Kwigwizaho Umutungo mu buryo bunyuranyije n’Amategeko
  • Gukoresha Uburozi mu kugerageza kwica Perezida mu rwego rwo gukuraho Inzego ziteganywa n’Itegekonshinga.

Ashingiye kuri ibi byaha byose, niho Umucamanza hashingiye amusabira gufungwa Burundi.

Uretse iki gihano, Umucamanza yasabye Urukiko, guca Alain Guillaume Bunyoni ihazabu ya 7,100,000 z’Amafaranga y’Amarundi.

Yasabye kandi ko Bunyoni yakwishyura inshuro ebyeri agaciro kangana k’Amazu 153 n’Imodoka 43 atunze.

Ahakana ibi byaha, Buyonyi yavuze ko Umucamanza atigeze yereka Urukiko Umuntu avuga ko ariwe yari yahaye Amafaranga ngo ajye kwica Perezida, mu gihe uyu Mucamanza yemeza ko azi Umwirondoro w’uyu muntu n’aho ari.

Bunyoni avuga kandi ntawategura kwica Perezida no gukuraho inzego zatowe n’abaturage ngo abikorane n’Abashoferi, Abaporisi bato n’abayobozi bo mu nzego z’Ibanze.

Icyaha cyo guhungabanya Ubukungu yigwizaho Amafaranga y’Amadovize, yavuze ko kitamuhama kuko nta tegeko ribimubuza.

Intwaro (Imbunda) ashinjwa gutunga atabifitiye uburenganzira, avuga ko ibyo Abaporisi bamurindaga bavugiye imbere y’Urukiko byerekanye ko ari bo bazihasize.

Bunyoni yahakanye kandi kubona inyungu zidakurikije Amategeko zivuye mu Nzu yakodesherejwe Umugore we na Leta, kuko Minisiteri yayoboraga nta ruhare yagize mu masezerano ayikodesha.

Ashingiye kuri ibi byose, yavuze ko Umucamanza nta bimenyetso byo gukora Icyaha yigeze agaragaza, bityo asaba kugirwa Umwere akarekurwa.

Biteganyijwe ko uru Rubanza ruzosomwa mu Minsi 30 iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *