BNR yahumurije abagana BPR mu gihe ivugwamo Serivise zitanoze muri iyi minsi

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yamenyesheje Abanyarwanda n’abakiliya ba BPR Bank Rwanda Plc by’umwihariko, ko ikomeje gukurikiranira hafi ibikorwa byayo, by’umwihariko muri iyi minsi habayeho ivugurura ry’ikoranabuhanga ikoresha.

Ni amavugurura yatumye habaho ihungabana rya serivisi zimwe, bitewe n’ihuzwa ry’iyahoze ari Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) na KCB Bank Rwanda Ltd, bikibumbira mu kigo kimwe, BPR Bank Rwanda Plc.

Byatumye iyi banki iva ku ikoranabuhanga ryifashishwa muri serivisi z’imari rya Temenos 24 Release 12 ryakoreshwaga mu yahoze ari BPR, na Temenos 24 Release 14 mu yahoze ari KCB Rwanda, yimukira ku ikoranabuhanga rihuriweho kandi rigezweho rya Temenos 24 Release 21, rihuriza hamwe amakuru y’abakiliya bose.

Ni amavugurura yagize ingaruka zitandukanye kuri serivisi za banki, ku buryo zose zitahise zisubira ku murongo.

Mu itangazo BNR yasohoye kuri uyu wa Gatatu, yagize iti

“BNR irabamenyesha ko ikurikiranira hafi iki gikorwa kugira ngo serivisi zose zisanzwe zitangwa na BPR Bank zisubire ku murongo kandi ibibazo byose byaturutse kuri iryo vugururwa bikemuke byihuse, hakurikijwe amabwiriza rusange yashyizweho na BNR agenga imicungire y’ikomeza ry’imirimo n’ukudahungabana k’uburyo bw’imikorere mu bigo bigenzurwa.”

“BNR iboneyeho umwanya wo kubizeza ko amafaranga y’abaturage abitswe na BPR Bank acunzwe neza kandi ko iyi banki ikomeje gukora hakurikijwe amategeko n’amabwiriza rusange agenga amabanki yemerewe gukorera mu Rwanda.”

BPR Bank Rwanda Ltd iheruka gutangaza ko intego y’iki gikorwa cyo guhuza amakuru no kuvugurura ikoranabuhanga, ari ukunoza imitangire ya serivisi ku bakiliya,

“binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho muri serivisi z’imari, rituma abakiliya banogerwa mu buryo buhoraho na serivisi bahabwa.”

Mu itangazo ryo ku wa 6 Gashyantare 2023, yagize iti

“Igikorwa cyo guhuza no kuvugurura ikoranabuhanga cyarakozwe ndetse ritangira gukoreshwa muri serivisi za BPR Bank Rwanda Plc ku wa 23 Mutarama 2023.”

“Nubwo iri koranabuhanga rigezweho ryatangiye gukoreshwa, hagaragaye imbogamizi mu kugera kuri serivisi zimwe na zimwe no mu gukoresha imiyoboro yacu. Ibi bibazo birimo gukemurwa mu gihe kitarambiranye, ndetse hashyizweho ishami rishobora gutanga ubufasha mu masaha 24 agize umunsi. Ibibazo byose birimo gukurikiranwa kandi birakemurwa mu gihe cya vuba.”

Yijeje abakiliya ko binyuze mu ivugurura ry’ikoranabuhanga rikoreshwa muri serivisi z’ibanze za Banki, abakiliya bazabasha kubona serivisi nyinshi mu buryo bworoshye kandi zijyanye n’igihe.

Ubu BPR Bank Rwanda ni yo banki ifite amashami menshi mu Rwanda kuko ari 154, agira uruhare mu guteza imbere ubukungu no kwagura uko abantu bagerwaho na serivisi z’imari no kugabanya ubukene.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *