Umunyarwanda Murwanashyaka Issac yatumiwe nk’Umushyitsi w’Icyubahiro mu Irushanwa ry’Umukobwa uhiga abandi mu Bwiza, mu Mujyi wa…
Home – THEUPDATE
Bukaya Saka yatangaje ko Manchester City yabaharuriye Inzira igana ku Gikombe cya Shampiyona
Kugeza ubu, Arsenal niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza aho irusha amanota 8 Manchester City iyikurikiye.
Bamwe mu bakurikirana umupira w’amaguru by’umwihariko iyi Shampiyona, bavuga ko Manchester City yihereye indege irimo n’abagenzi ikipe ya Arsenal bitewe n’abakinnyi yabahaye mu mpeshyi y’umwaka ushize.
Zincheko na Gabriel Jesus bombi bakiniraga Manchester City bombi baguzwe Miliyoni 75 z’Amayero berekeza i London/Londre bavuye i Manchester, usibye kuba bafasha Arsenal gutsinda banayifasha mu buryo bw’imitekerereze kuko bo igikombe bari kurwanira cya shampiyona y’u Bwongereza bazi uko gitwarwa nk’uko babikoze muri Manchester City bose bagitwara.
Bukayo Saka yerekanye inkunga ya Pep Guardiola mu kuba Arsenal iri kurwanira igikombe cya Premier League, asobanura umumaro wa Gabriel Jesus na Oleksandr Zincheko bavuye muri Manchester City mu mpeshyi y’umwaka ushize.
Aya magambo Bukayo Saka yayatangaje mbere y’uko ejo ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ikina na Ukraine mu mikino yo gushaka itike ya Euro ya 2024 izabera mu Budage.
Yagize ati:
Zinchenko yazanye ubuhanga ndetse yazanye byinshi cyane. Ushobora kubona uko akina n’uburyo agenzura umukino, ni umukinnyi w’indashyikirwa. Afite imico ikomeye y’ubuyobozi ndetse rwose anadufasha mu bice byose.
“Zinchenko na Gabriel Jesus batuzaniye imitekerereze yo gutsinda kandi kuri twe ni abakinnyi batwaye shampiyona. Mu bihe bigoye baba bazi uko byifashe bakadushyiramo imbaraga kuko dufite abakinnyi benshi bakiri bato. Mu by’ukuri badufasha cyane ku ruhande rw’ibitekerezo”.

Nyaruguru: Baremerewe n’amafaranga y’Umurengera bari gusabwa ku Nguzanyo yo guhinga Icyayi bahawe
Mu karere ka Nyaruguru hari abaturage bari mu ihutizo rikomeye aho bahawe inguzanyo mu Manyarwanda none…
Icyayi cy’u Rwanda cyaciye Agahigo nyuma yo kwinjiza asaga 1,000,000$ mu Minsi Irindwi ku Isoko mpuzamahanga
Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko mu cyumweru…
Ibihugu bigize EAC bigiye gukoresha Visa bihuriyeho nk’Intambwe yo guha ikaze ba Mukerarugendo
Urwego rushinze ubukerarugendo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Tourism Platform:EATP), ruri gutegura gahunda yo…
Nyakinama: Abasoje amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare basabwe gukoresha neza Ubumenyi bahakuye
Ku wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023, mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riherereye…
Rwanda: Perezida wa Sena yasabye kugendera kure imyifatire yose igamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yasabye abanyarwanda kugendera kure imyifatire yose igamije gupfobya Jenoside…
Rwanda: Abahabwa Inkunga y’Ingoboka bishimira Iterambere imaze kubagezaho
Abahabwa inkunga zo kubavana mu bukene baravuga ko ubuzima bwabo burimo guhinduka. Bamwe mu baturage bahawe…
Ubuhahirane: Abashoye Imari mu gutwara abantu muri Uganda bishimiye ifungurwa ry’Umupaka
Abanyarwanda n’Abagande biganjemo abakora ubucuruzi basanga kuba ibihugu byombi bishyize imbaraga mu kuzahura no kunoza umubano,…
Gakenke: Harindintwali yashinze Uruganda rw’Isukari y’umwimerere ikorwa mu Bisheke
Umuturage witwa Harindintwali Valentin wo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Kivuruga, yatangije uruganda ruto…