Ubuhahirane: Abashoye Imari mu gutwara abantu muri Uganda bishimiye ifungurwa ry’Umupaka

Abanyarwanda n’Abagande biganjemo abakora ubucuruzi basanga kuba ibihugu byombi bishyize imbaraga mu kuzahura no kunoza umubano, bitanga icyizere ko urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu ruzasubira uko rwahoze mbere.

Iki cyizere abaturage bagishingira ku nama zihuza impande zombi hagamijwe gukuraho inzitizi izo ari zo zose zibangamiye imibanire n’urujya n’uruza rw’abatuye ibihugu byombi.

Abanyarwanda bashoye imari mu gutwara abantu n’imizigo muri Uganda, bishimira ko nibura umupaka wafunguwe ingendo zikaba zikorwa, gusa abasanzwe bahaha ibintu bitandukanye muri icyo gihugu bavuga ko ibicuruzwa byose bitaremererwa kwambuka umupaka.

Mirembe, umwe mu bacururiza mu Mujyi wa Kigali uturuka mu gihugu cya Uganda akaba amaze imyaka hafi 20 ari mu Rwanda, avuga ko

Hari ibicuruzwa byinshi yifashishaga mu kazi ke ka restaurant ariko kugeza ubu ntibirabasha kwinjira. Ngo yakwishima kurushaho yongeye kubona ibyo bicuruzwa bigarutse ku butaka bw’u Rwanda.

Ku wa Gatanu, nibwo izi nzego zombi zahuriye hamwe i Kigali, kimwe mu bigaragaza ubushake bw’impande zombi mu kurangiza ibibazo byaba bikibangamira ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Umuvugizi w’ihuriro ry’abaturage ba Uganda baba mu Rwanda Ing Fred Sendawura yemeza ko afite icyizere ko mu minsi ibintu bishobora gusubira uko byahoze.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen Odongo Jeje asanga nta mpamvu n’imwe yari ikwiye kubuza urujya n’uruza rw’abaturage b’impande zombi, mu gihe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Prof Nshuti Mannasseh asanga n’imbogamizi zigihari zavanwaho.

Ibihugu by’u Rwanda na Uganda bisangiye amateka akomeye mu by’ubucuruzi, ishoramari ndetse n’umuco.

Abaturage mu bihugu byombi bavuga ko urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ari ingenzi cyane mu iterambere ryabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *