Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/bookmark-template.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/bookmark-template.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-scripts.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-scripts.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-taxonomy.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-taxonomy.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/rest-api/endpoints/class-wp-rest-post-types-controller.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/rest-api/endpoints/class-wp-rest-post-types-controller.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/widgets/class-wp-widget-text.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/widgets/class-wp-widget-text.php on line 1
Batawe muri yombi nyuma yo kubeshya ko Umwana watoraguwe ari uwabo wapfuye akazuka – THEUPDATE

Batawe muri yombi nyuma yo kubeshya ko Umwana watoraguwe ari uwabo wapfuye akazuka

Umugabo n’umugore batuye mu Ntara ya Mwanza mu gihugu cya Tanzania, bakurikiranyweho kubeshya Polisi ko umwana watoraguwe mu gace begeranye ko ari uwabo wapfuye akazuka.

Polisi ikorera i Mwanza muri Tanzania yataye muri yombi umugabo witwa Wilson Bulabo ufite imyaka 35 ndetse n’umugore we Helena Robert, bombi bafunzwe bakekwaho kubeshya ko umwana wabo wari wapfuye yazutse kugira ngo batware uwatoraguwe mu gace begeranye.

Umwana wabo bavuze ko yapfuye bavuzeko yitwaga ko yitwa Mubirika, ariko uwo bashakaga basanze yitwa Musa nk’uko uwo mwana yabibwiye Polisi ya Tanzania.

Uwo mwana ufite imyaka umunani abo ababyeyi biyitiriraga kumubyara bavugaga ko bamushyinguye ariko hashize iminsi 10 aboneka mu gace kari hafi y’aho batuye bita Mwangika.

Umwana ubwo yabonekaga ari muzima abiyitaga ababyeyi be batangiye kuvuga ko yazutse.

Wilson na Helena, abo babyeyi bombi bafunze kubera ko uwo mwana atari uwabo wapfuye bakabeshya ko yazutse kandi yarapfuye agashyingurwa.

Umuyobozi wa Polisi Mutafungwa Wilbord yatangaje ko nyuma y’uko uwo mwana witwa Musa abonetse hataburuwe umva bavugaga ko yashyinguwemo hapimwa uturemangingo ndangasano tw’umubiri w’umwana wabo wapfuye bitiranyaga nuwo babeshyaga ko ari uwabo.

Uwo mwana abo babyeyi bitaga uwabo witwa Musa aracyari mu maboko ya Polisi kugeza ubwo hazaboneka ababyeyi be b’ukuri kuko ataragaragaza umwirondoro w’ababyeyi kugira ngo bamuhuze n’umuryango we wamubuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *