Amatariki y’Iserukiramuco ‘Africa in Colors’ yagiye hanze

Iserukiramuco ‘Africa in Colors Festival’ rihuza ibyamamare mu ngeri zinyuranye rigiye kuba ku nshuro ya kane, aho rizaba kuva tariki 7 Nzeri kugeza ku wa 11 Nzeri 2023.

Iri serukiramuco ritegurwa n’ikigo Africa in Colors cyatangiye mu 2018, cyigamije kuba umusemburo wo kuzamura no guteza imbere imico n’ubugeni Nyafurika, bigafasha mu gutanga akazi ku bafatanyabikorwa biciye mu nzira z’umuco n’ubugeni cyangwa se ubuhanzi.

Africa in Colors igendera ku mahame atatu. Irya mbere ni uburezi, aho bafasha abo mu ruganda rw’umuco n’ubugeni kwiyongera ubumenyi mu gukora ubushabitsi.

Irya kabiri ni ubufatanye, bafasha ababa mu by’umuco n’ubugeni guhura bagasangira ubunararibonye, isoko rikaguka.

Irya gatatu ni ukugera ku bushobozi, aho ababa mu ruganda rw’umuco n’ubugeni bahuzwa n’ibigo byikorera cyangwa bya Leta hagamijwe ishoramari.

Umuyobozi wa Africa in Colors, itegura iri serukiramuco, Rugamba Raoul yatangarije Itangazamakuru ko bazakomeza kwagura ubufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, ari nabyo bazashyiramo imbaraga kuri iyi nshuro.

Ati “Imikoranire hagati y’abahanzi bo mu Rwanda n’abo hanze, ishoramari mu ngeri zinyuranye z’imyidagaduro, iyamamazabikorwa yaba ku isoko ryo mu Rwanda no hanze n’ibindi.”

Umwaka ushize (2022) iri serukiramuco ryaririmbyemo abarimo umuraperi La Fouine wo mu Bufaransa, icyo gihe ryari ryubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubuhanzi n’ubugeni bugamije impinduka.”

Mu gihe cy’iminsi ine iri serukiramuco rimara riba, rizarangwa n’ibikorwa birimo ibiganiro, amahugurwa, ubumenyi ku ikoranabuhanga nshushanyakuri (virtual reality) n’imikino y’amashusho.

Hatangwa kandi ibihembo, abahanzi bakomeye bagatarama, haba imurikabikorwa, ingendo zihuza abantu n’ibindi binyuranye. Ni iserukiramuco ryitabirwe n’abantu barenga ibihumbi bitanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *