Basketball: Sudani y’Epfo yanditse Amateka yo gukatisha itike y’Imikino Olempike ku nshuro ya mbere

Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo yanditse amateka muri Basketball, ubwo yakatishaka ku nshuro ya mbere itike yo kuzakina imikino Olempike. 

Iyi tike yayikuye mu mikino y’Igikombe cy’Isi iri kubera i Manila ku Murwa mukuru wa Philippine, nyuma yo guhiga andi makipe yo ku mugabane w’Afurika yayitabiriye.

Iyi kipe izwi nka Bright Stars, yabonye iyi tike nyuma yo gutsinda Angola amanota 101 kuri 78, mu gihe Misiri (Egypt) byari bihanganiye iyi tike yatsinzwe na New Zealand amanota 88 kuri 86.

Uretse gukatisha iyi tike, Sudani y’Epfo kandi yanakoze amateka yo kuba aribwo bwa mbere yari ikinnye imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi.

Agaruka kuri aya mateka banditse, kizigenza muri iyi kipe, Nuni Omot, yagize ati:”Ntago n’ubu turiyumvisha ko aya mateka aritwe twwayakoze. Gusa, ni inzozi zabaye impamo. Twabaye Igihugu mu myaka 12 gusa ishize, ni ukuvuga mu 2011. Nta n’umwe wigeze atekereza cyangwa arota ko ibi twazabigeraho”.

Yunzemo ati:”Kuri ubu, imitima yacu yuzuye ibyishimo nyuma yo gukatisha iyi tike, ndetse n’Isi yose izarushaho kumenya Igihugu cyacu ubwo tuzaba turi muri iyi mikino.”

Nuni Omot yasoje agira ati:”Ni ikintu gisa nk’Igitangaza twakoze, ndetse kerekana ko ntakidashoboka mu Isi mu gihe umuntu yihaye intego”.

Nyuma yo gukatisha iyi tike, Sudani y’Epfo yabaye ikipe ya gatatu ikurikiye Ubufaransa buzakira iyi mikino ndetse na Australia.

Amafoto

South Sudan earns first-ever Olympic berth | The Manila Times

Basketball-'So surreal': South Sudan beat Angola to qualify for Paris 2024  | KELO-AM

South Sudan makes more history

Bigger than basketball': South Sudan win hearts, minds at World Cup

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *