Basketball: Patriots BBC yanze gukina umukino wo guhatanira umwanya wa 3 muri Playoffs, amategeko ateganya iki?

Ikipe ya Patriots BBC imwe mu nkingi ya mwamba y’umukino wa Basketball, yanze gukina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu mikino ya Playoffs 2023 wagombaga kuyihuza na Espoir BBC kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Nzeri 2023 mu Nzu y’Imikino n’Imyidagaduro izwi nka BK-Arena.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba), rigena uko imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu izakinwa, ryari ryatangaje ko amakipe azahurira mu mukino wo guhatanira uyu mwanya, azishakamo ihiga indi mu mikino itatu izazihuza.

Patriots BBC yari yakuwemo na APR BBC mu mikino ya ½, mu gihe REG BBC yakuyemo Espoir BBC, zombi zikaba zaratsinze imikino itatu ku busa (3-0).

Byari biteganyijwe ko umukino wa mbere hagati y’izi mpande zombi ukinwa kuri iki Cyumweru, gusa Patriots ntiyigeze igera ku Kibuga muri BK-Arena, ibi bikaba byahise bituma abasifuzi batangaza mpaga.

Nk’uko amategeko abiteganya, iyi mpaga ikaba ihwanye n’amanota 20-00.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Tekinike muri Ferwaba, Bwana Ernest Ntaganda, yavuze ko Patriots itigeze ibamenyesha ko itaza kwitabira uyu mukino cyangwa izindi mbogamizi yaba yagize.

Ati:”Amategeko ateganya ko iyo ikipe itagaragaye ku mukino, iterwa mpaga y’amanota 20-00 ndetse ikanacibwa amande y’Amafaranga Ibihumbi 300 by’u Rwanda”.

Kugeza ubu, Ferwaba ivuga ko igitegereje kureba niba Patriots izagaragara mu mikino ibiri isigaye.

Mu gihe itagaragara ku mukino wa kabiri, Espoir BBC izongera iyitere mpaga y’amanota 20-00 ndetse inatanganzwe nk’ikipe yegukanye umwanya wa gatatu muri Shampiyona y’i 2023.

Kugeza ubu, THEUPDATE nta makuru irabona ajyanye n’impamvu iyi kipe yabuze ku kibuga, gusa mu gihe izamenyekana, muzabigezwaho mu nkuru itaha.

Amafoto

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *