Basketball: Henry Mwinuka watozaga Patriots BBC ategerejwe muri KIU Titans BBC

Umutoza w’Umunya-Tanzaniya watozaga ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda, Henry Mwinuka, ategerejwe muri Uganda mu ikipe ya KIU Titans nk’umutoza wayo mukuru.

Uyu mugabo ufatwa nk’umwe mu batoza bakomeye bo muri Afurika y’Ibiyaga bigali, amakuru amwerekeza muri iyi kipe yatangiye kujya hanze nyuma y’uko agaragaye mu myitozo y’iyi kipe iri kwitegura imikino ya Kamarampaka izwi nka “Playoffs”.

Nyuma yo kudahirwa n’Umwaka w’imikino muri Shampiyona y’u Rwanda y’i 2023, Mwinuka ategerejwe muri iyi kipe yabereye Umukinnyi icyarimwe abifatanya n’Ubutoza, hagati y’Umwaka w’i 2011 n’i 2015.

Mu Kwezi gushize kwa Kanama, iyi kipe yari yatangaje Umunyakenya, Carey ‘T9’ Odhiambo nk’umutoza wayo, gusa uyu yaje kuvuga ko izi nshingano zitamworohera kuzikora abihuje na gahunda afite mu bihe biri imbere.

Mu Cyumweru gishize kandi, Mwinuka yagaragaye muri Uganda mu biganiro na bamwe mu bayobozi ba KIU Titans ndetse no ku myitozo y’iyi kipe, ibi bikaba aribyo byatije umurindi amakuru yo kuyerekezamo.

Mu gihe azaba ayerekejemo nk’uko biteganyijwe ntagihindutse, ni ku nshuro ya mbere azaba ayisubiyemo kuva mu 2015 ubwo yayiteraga Umugongo yerekeza mu Rwanda aje mu ikipe ya Patriots BBC, n’ubwo nyuma yaje kwerekeza muri REG BBC ndetse n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Mbere y’uko ajya muri Uganda mu 2011, Mwinuka yakiniye amakipe arimo; Kaminuza ya Dar es Salaam (2003-2006) na Savio Basketball Club (2007-2008), mbere y’uko aba umutoza wungirije w’ikipe y’Igihugu ya Tanzaniya hagati y’Umwaka w’i (2009-2010).

Nk’umwe mu batoza bubashywe muri aka Karere k’Ibiyaga bigari, Mwinuka yegukanye ibikombe bitatu (3) bya Shampiyona y’u Rwanda atoza ikipe ya Patriots BBC mu gihe yatwaye kandi ibindi bibiri (2) ari atoza REG BBC.

Mu gihe azaba atangiye inshingano zo gutoza KIU Titans, biteganyijwe ko azakora na Julius Lutwama nk’umutoza wungirije.

Imwe mu nshingano nyamukuru ibategereje, ni uguhesha iyi kipe y’i Kansanga igikombe cya Shampiyona.

Mu Mwaka usanzwe w’imikino, KIU Titans yasoreje ku mwanya wa gatatu, nyuma yo gutsinda imikino 17 muri 22 yakinnye.

Ni imwe mu makipe ahanzwe amaso mu kuzahangamura City Oilers ifite igikombe cy’Umwaka ushize muri iyi mikino ya Kamarampaka “Playoffs”.

KIU Titans BBC ni umwe mu makipe akundwa n’abatari bake muri Shampiyona ya Basketball muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *