Basketball: Amakipe 10 ategerejwe i Kigali mu Irushanwa ry’Akarere ka Gatanu

Amakipe Icumi (10) ategerejwe i Kigali mu Rwanda mu mikino ihuza amakipe agize Akarere ka Gatanu mu kiciro cy’abagore.

Iyi mikino iteganyijwe guhera tariki ya 21 Ukwakira (10) kugeza ku ya 28 Ukwakira muri uyu Mwaka w’i 2023.

Muri iki gihe cy’Iminsi Irindwi (7), amakipe azaba yesuranira mu Nzu y’Imikino n’Imyidagaduro izwi nka BK-Arena ndetse no muri Lycée de Kigali.

U Rwanda muri iyi mikino ruzahagararirwa n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR WBBC) ndetse n’ikipe y’Ikigo cy’Ingufu (REG WBBC).

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba), ari nabo bazakira iyi mikino, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iri Shyirahamwe, Ishimwe Fionah, yatangarije Itangazamakuru ko imyiteguro bayigeze kure ndetse biteze uguhangana kudasanzwe kw’amakipe muri iri rushanwa.

Amakipe azahiga ayandi muri iyi mikino, azahita akatisha itike yo kuzakina Shampiyona y’Afurika izabera mu Misiri hagati ya tariki ya 08 na 17 z’Ukwezi k’Ukuboza (12) muri uyu Mwaka w’i 2023.

Iyi Shampiyona ikaba izahuza amakipe 10 azaba yarahize ayandi kuri uyu Mugabane binyuze mu Turere (Zone) abarizwamo.

Mu Mwaka ushize w’i 2022, u Rwanda rwahagarariwe na APR WBBC rusoreza ku mwanya wa 8 mu makipe 10.

Amakipe yamaze guhamya kuzerekeza i Kigali

  • Tanzania: Vijana Queens na JKT Stars
  • Rwanda: APR na REG
  • South Sudan: Nile Legends
  • UGANDA: JKL Lady Dolphins na UCU Lady Canons
  • BURUNDI: Gladiators
  • Kenya: Kenya Ports Authority (KPA) na Zetech University.

APR BBC and REG during the final of Rwanda Basketball league. Rwanda will field two teams, APR and REG. Photo by Dan Gatsinzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *