APR FC yatsindiwe Isabato mu Misiri isezererwa mu mikino ya CAF Champions League (Amafoto)

Inzozi zo kwerekeza mu mikino y’amatsinda ya CAF Champions League ku ruhande rwa APR FC, zaraye zishyiriweho akadomo mu Misiri, nyuma yo kunyagirwa na Pyramids SC ibitego 6-1 mu mukino wo kwishyura wakiniwe kuri Sitade yitiriwe itariki 30 z’Ukwezi kwa Kamena (6).

Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, yaraye yigirijweho nkana by’umwihariko na Mostafa Fathi wayitsinze ibitego bine (4) muri ibi bitandatu (6) yatsinzwe.

Ibi bitego yabitsinze ku munota wa 18, 56, 61 ndetse no ku munota wa 82.

Uretse Mostafa Fathi, ibindi bitego byatsinzwe na Walid El Karti ku munota wa 21 na Mohammed Chibi ku munota wa 70 w’umukino.

Igitego rukumbi APR FC yabonye, cyatsinzwe kuri penaliti na rutahizamu Victor Mbaoma ku munota wa 86 w’umukino.

Mbere y’uko APR FC itangira kunyagirwa, uyu mukino wari watangiranye ishyaka ku mpande zombi, buri kipe igaragaza inyota yo kwerekeza mu mikino y’amatsinda.

Pyramids SC yerekanaga ko ku kijyanye n’amayeri y’umukino iri hejuru ya APR FC, mu gihe iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yashakaga gukina imipira yatakajwe na Pyramids SC.

Mbere y’uko Mostafa Fathi afungura amazamu ku munota wa 18, amakipe yombi yasaga n’akina umukino utagaragaza kubyara igitego n’ubwo Pyramids SC yerekanaga amashagaga mu kibuga.

Iki gitego cyatsinzwe na Mostafa Fathi, ni kimwe mu bishobora kuzaba byiza muri uyu mwaka w’Imikino w’amarushanwa ya CAF Champions League.

Nyuma yo kubona iki gitego, Pyramids SC yatangiye kwereka APR FC ko amakipe yombi atandukanye, by’umwihariko binyuze kuri kizigenza Ramadan Sobhi utarakinnye umukino ubanza wabereye i Kigali mu byumweru bibiri bishize.

Iki gitutu cyatumye nyuma y’iminota itatu (3) gusa itsinzwe igitego cya mbere, APR FC yongeye gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 21 w’umukino, ku mupira ukomeye waterewe nko muri metero 25 na Walid El Karti, Umunyezamu ukomoka muri Congo Brazzaville, Pavelh Ndzila ntiyemenya uko bimugendekeye.

Ku munota wa 30 w’uyu mukino, APR FC yabonye amahirwe yo kwishyura igitego muri bibiri yari imaze gutsindwa, gusa amahirwe yabonywe na rutahizamu Innocent Nshuti ntiyayabyaza umusaruro, kuko kapiteni w’iyi kipe, Ali Gaber atigeze amworohera.

Nyuma yo kugushwa hasi imbere y’urubuga rw’amahina, APR FC yahawe Kufura (Free Kick), Omborenga Fitina ayitera neza, gusa Umunyezamu El Shenaawy wa Pyramids SC amubera ibamba.

Iyi Kufura niyo mahirwe rukumbi APR FC yabonye imbere y’izamu rya Pyramids SC, kuko iminota 10 y’umukino yakurikiyeho ntacyo yigeze imarira amakipe yombi.

Umusifuzi ukomoka muri Mauritania, Aziz Bouh yahise ahuha mu Ifirimbi, amakipe yombi ajya mu karuhuko k’igice cya mbere cy’umukino, Pyramids SC iyoboye umukino n’ibitego 2 ku 0 bwa APR FC.

Iminota 45 y’igice cya kabiri cy’umukino, yatangiye Pyramids SC yotsa igitutu APR FC, by’umwihariko binyuze mu mipira yakinirwaga mu rubuga rw’amahina buri kanya.

Nyuma yo kubona ari kotswa igitutu buri kanya, Umutoza wa APR FC, Thierry Forger yinjije mu kibuga myugariro Clement Niyigena mu rwego rwo kugabanya iki gitutu, gusa ntacyo byatanze kuko Pyramids SC yari imeze nk’iyariye amavubi.

Nyuma y’iminota 11 gusa igice cya kabiri gitangiye, ni ukuvuga ku munota wa 56, Mostafa Fathi yatsinze igitego cya gatatu (3) ndetse anasubyamo icya kane nyuma y’iminota itanu (5) ku munota wa 61 w’umukino.

Aha, byari bimaze kuba ibitego 4-0, APR FC n’umutoza Thierry Forger bagaragara nk’ababuze ayo bacira n’ayo bamira.

Ku munota wa 70 w’umukino, nyuma y’igitutu kinshi Pyramids SC yotsaga APR FC, myugariro Salomon Bidjeme yagushize Mostafa Fathi mu rubuga rw’amahina, Umusifuzi ahita atanga penaliti.

Iyi yahise iterwa neza na Ramadan Sobhi mu gihe Umunyezamu Ndzila yari yaguye mu rundi ruhande, gusa ku bw’amahirwe macye ya Pyramids SC ifata igiti cy’Izamu.

N’ubwo iyi penaliti yari imaze kuvamo, Pyramids SC ntago yigeze ikica intege, kuko Mohamed Chibi yahise atsinda igitego cya gatanu kuri uyu munota wa 70.

Mostafa Fathi wazonze bidasanzwe ikipe ya APR FC muri uyu mukino, yashimangiye Umusumari wa nyuma muri APR FC ku munota wa 82, atsindira ikipe ya Pyramids SC igitego cya gatandatu (6) muri uyu mukino.

Nyuma y’iyi Mvura y’ibitego, APR FC yimwakuye, ibona igitego ku izamu rya Pyramids SC kuri penaliti yatsinzwe na Victor Mbaoma, nyuma y’uko kapiteni wa Pyramids SC, Ali Gaber agushije Christian Ishimwe mu rubuga rw’amahina.

Iyi ntsinzi y’ibitego 6-1, yahise ifasha Pyramids SC kwerekeza mu mikino y’amatsinda ya CAF Champions League ku nshuro yayo ya mbere nyuma y’imyaka 15 ishinzwe, mu gihe APR FC imaze imyaka 30 ishinzwe, bikomeje kuba Inzozi zikibazwa igihe zizasohorera.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *