Basketball: Adonis Filer na Kendall Gray berekeje muri APR BBC

Mu rwego rwo kwitegura imikino ya Basketball Africa League (BAL), Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR BBC yasinyije abakinnyi babiri, Adonis Filer wakiniraga ikipe y’ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG BBC) na Kendall Gray wakiniraga Patriots BBC.

APR BBC yibitseho aba bakinnyi nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’uyu Mwaka ihigitse Patriots BBC mu mikino ya 1/2 ndetse na REG BBC ku mukino wa nyuma.

Igikombe yegukanye tariki ya 08 Nzeri uyu Mwaka, cyashyize akadomo ku Myaka 14 yari imaze idakora ku gikombe, kuko icyo yaherukaga cyari icyo mu 2009.

Kwegukana iki gikombe kandi byatumye APR BBC ikatisha itike yo gukina imikino ya BAL ku nshuro ya mbere mu gihe iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya kane.

Basketball: Michael Dixon mu Muryango winjira muri APR BBC

Adonis ntago ari ku nshuro ya mbere azaba akinnye iyi mikino, kuko amaze kuyikina inshuro ebyiri mu ikipe ya REG BBC, gusa ntago yigeze arega  imikino ya 1/4, mu gihe Gray ari ku nshuro ya mbere azaba akinnye iyi mikino.

Aba bakinnyi bombi berekeje muri APR BBC mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukwakira 2023, hagiye hanze amakuru y’uko iyi kipe iri mu biganiro bya nyuma n’Umunyamerika Michael Dixon.

Kuri ubu, APR BBC ifite abakinnyi bane yakwifashisha mu kuyobora umukino, bagizwe na Adonis, Dixon, Wilson, Nshobozwabyosenumukiza  Ntore Habimana, kandi buri umwe muri aba yayifasha kwikura aho rukomeye.

Twibutse ko Adonis ari umukinnyi ufasha abandi kuyobora umukino, bazwi nka (Point Guard), mu gihe Kendall Gray akina ku mwanya uzwi nka (Center) cyangwa myugariro.

Amakuru THEUPDATE ifite, ni uko APR BBC izatangira kwitegura iri rushanwa guhera tariki ya 01 Ukuboza 2023 ntagihindutse.

Kendall Gray ufite umupira na Adonis wambaye nimero enye, mu mukino wa Kamarampaka “Playoffs” muri uyu Mwaka wa Shampiyona y’i 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *