Amatariki y’Ubukwe bw’Umuhanzi B Threy na Keza yagiye hanze

Bertrand Muheto ‘B Threy’ wamamaye ubwo yari muri Label ya Green ferry Music ya Dr. Nganji ubwo yakoraganaga na Bushali n’abandi bahanzi bakora Injyana izwi nka KinyaTrap, yamaze gushyira hanze integuza y’Ubukwe bwe n’Inkumi yitwa Keza bamaze igihe mu rukundo, aho aba bombi bitegura kurushinga ku wa 11 Werurwe 2023.

Ni ubukwe uyu muraperi amaze iminsi ategura bucece kugeza ubwo muri izi mpera z’icyumweru hasohotse integuza z’ubukwe bwe.

Amakuru y’ibanze kuri ubu Bukwe agera kuri THEUPDATE, ahamya ko B Threy n’uyu mukobwa bamaze igihe mu rukundo, icyakora bakaba barahisemo kurugira ibanga kugeza mu mpeshyi y’umwaka ushize ubwo batangiraga kurugaragariza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa 27 Nyakanga 2022 ubwo B Threy yizihizaga isabukuru y’amavuko, Keza yamubwiye amagambo agaragaza urukundo bafitanye.

Yagize ati “Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye umunezero n’ibyishimo, warakoze kuba uwo uri we kuri njye […] isabukuru nziza rukundo rwanjye. Ndagukunda cyane.”

Ni amagambo yakiriwe neza n’uyu muraperi wagize ati “Nanjye ndagukunda.”

Bertrand Muheto wiyise B-Threy uri mu batangije injyana ya Kinyatrap, ni umwe mu baraperi bamaze kuzamura izina ryabo.

Mu 2019 uyu Muraperi yasezeye muri Green Ferry Music ya Dr Nganji yamufasha we na bagenzi be bakoranaga injyana ya Kinyatrap yiyemeza gutangira urugendo rwe mu muziki.

B Threy amaze kugira Album eshatu na EP imwe arizo ‘Nyamirambo’ na ‘2040’ yasohoye mu 2019, EP yise ‘Shwiii dah!’ yasohoye mu 2020 na Album ye ya gatatu yise ‘Muheto wa mbere’ yasohotse mu 2022.

Keza na B Threy bamaze igihe Bari mu munyenga w’urukundo

Keza wigaruriye umutima wa B Threy, agaragara nk’umukobwa w’ikimero

 

Ashingiye ku gihe amaze akundana na Keza, B Threy yatangaje ko uyu ariwo mwanya wo kurushinga

 

Abakurikira Keza ku mbugankoranyambaga akoresha batungurwa n’ubwiza bwe

 

Ubukwe bwa Keza na B Threy buteganyije muri Werurwe y’uyu Mwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *