Abakozi basaga 12000 basezerewe mu Kazi na Google

Mu bigo byikoranabuhanga hamaze havugwa inkundura yo kugabanya abakozi mu bigo bakorera bitewe nu bukungu buhagaze nabi kw’isi hose, byatumye Ikigo cya Alphabet Inc kibarizwamo Google kuri uyu wa Gatanu cyoherereje abakozi bacyo email, ivuga ko kigiye kugabanya abakozi 12 000 ni ukuvuga abangana na 6% by’abo iki kigo gifite ku Isi hose.

Iki gikorwa kigiye gukorwa nyuma y’uko iki kigo cyari cyatanze akazi ku bantu ibihumbi 50 mu gihe cya Covid-19, gusa ubu ntabwo ubukungu bwacyo buhagaze neza ari nayo mpamvu cyahisemo kugabanya bamwe.

Umuyobozi wa Google, Sundar Pichai, yavuze ko mu myaka ibiri ishize bahaye akazi abakozi benshi ubu bakwiye kubagabanya.

Yanagaragaje ko indi mpamvu ikomeye ari uko bashaka gushyira imbaraga muri gahunda yabo yo kongera ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence).

Imibare igaragaza ko iki kigo kitari mu bihe byiza by’ubukungu. Kugabanya imirimo byafashwe nk’ibishobora guhungabanya ikoranabuhanga hirya no hino ku Isi ndetse n’imibereho y’abakozi bazaba bahagaritswe. Abazagerwaho n’izi mpinduka bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazahabwa umushahara wabo w’ibyumweru 16.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *