Afunzwe azira kwaka Indezo y’Umwana umwe Abagabo Umunani

Mu gihugu cya Afurika y’Epfo haravugwa inkuru y’itabwa muri Yombi ry’Umugore witwa Nancy Mudau azira kwaka abagabo Umunani indezo, ababeshya buri umwe ko ari se w’Umwana yabyaye.

Nancy Mudau w’imyaka 35 utuye mu gace ka Nzhelele Limpopo, ashinjwa kuba yarakoze ubu buriganya mu gihe kingana n’Imyaka 12 nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Flying News na Kenya Post.Com.

Ibi Binyamakuru byavuze ko aya mafaranga yose yayakoresheje yiyubakira Inzu igezweho.

Ubwo yafatwaga, Nancy Mudau yasanzwe ahugiye mu mirimo yo kubakisha Akabari mu gihe Inzu yo yari yaramaze kuzura.

Nyuma yo gufatwa, Nancy yatangaje ko ibi yabikoraga mu rwego rwo gushakira Ubuzima bwiza Umwana we no kumwubakira ikintu gifatika azamuraga mu gihe azaba avuye muri ubu buzima.

Yavuze ko yari azi ko uyu Mwana ari uw’Umugabo umwe, abandi Barindwi (7) bose yabakoreshaga mu rwego rwo kumutunga we n’uyu Mwana mu Buzima yifuza.

One thought on “Afunzwe azira kwaka Indezo y’Umwana umwe Abagabo Umunani

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *