AFCON2024: Menya Ibigwi n’Amateka by’Amakipe ari mu Itsinda rya mbere n’irya kabiri

Igikombe cy’Afurika cy’umupira w’Amaguru CAN kigiye kuba ku nshuro ya 34.

Mu gihe habura iminsi mike ngo gitangire mu gihugu cya Kote Divuwari, THEUPDATE yifashishije inyandiko y’Ikinyamakuru Ijwi ry’Amerika, irabagezaho ibigwi n’amateka y’ibihugu 24 bizahurirara mu mijyi itanu y’igihugu y’icyo gihugu kizakira iryo rushanwa ku nshuro kabiri.

Imikino ifungura iryo rushanwa izaba tariki ya 13 y’ukwezi kwa mbere.

  • Itsinda A

Iri itsinda rya mbere rigizwe n’ibihugu bine ari byo; Kote Divuwari, Gineya Ekwatoriyari, GineyaBissau na Nijeriya.

Imikino yo muri iri tsinda rya mbere izakinirwa kuri Sitade yitwa Alassane Ouatarra iherereye mu murwa mukuru w’ubucuruzi Abidjan. Iyi ni nayo sitade izakira umukino wa mbere n’uwa nyuma w’irushanwa uteganijwe taliki ya 11 z’ukwezi kwa Kabiri 2024.

Igihugu cya Kote Divuwari kizakira iri rushanwa ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka 40, kuko cyaherukaga kuryakira mu 1984, kimaze gutwara iki gikombe kabiri mu 1992 no mu 2015.

Mu bakinnyi ba Kote Divuwari tuzahanga amaso, harimo Seko Fofana Al Nasr yo muri Arabiya Sawudite, Evan Ndicka ukinira AS Roma mu Butaliyani, Sebastien Haller ukinira Dortmund mu Budage na Karim Konate ukinira Salzburg yo muri Autriche.

Kote Divuwari imaze kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika inshuro 25.

Seko Fofana (6) ukinira ikipe ya Al Nasr yo muri Arabiya Sawudite

 

Ikindi gihugu kiri muri Itsinda rya Mbere ni Nijeriya yatwaye igikombe cy’Afurika inshuro eshatu. Mu bakinnyi bayo b’ingenzi twavugamo rutahizamu Victor Osimhen ukinira Naples yo mu Butaliyani, uheruka no kuba umukinnyi mwiza w’umwaka ku mugabane w’Afurika mu bihembo bitangwa na CAF.

Harimo Kelechi Iheanacho ukinira Leicester City yo mu Bwongereza, Sadiq Umar ukinira Real Sociedad muri Esipanye, Ademola Lookman wa Atalanta FC, Samuel Chukwueze wa AC Milan zose zo mu Butaliyani na Victor Boniface ukinira Bayer Leverkusen yo mu Budage.

Nigeriya iheruka kwegukana igikombe cy’Afurika mu 2013, ndetse imaze gukina igikombe cy’Afurika inshuro 20.

Rutahizamu Victor Osimhen ukinira Naples yo mu Butaliyani

 

Ikindi gihugu ni Gineya-Bissau izaba yitabiriye igikombe cy’Afurika ku nshuro ya gatanu mu mateka. Intego y’umutoza Baciro Cande izaba ari ukurenga amatsinda nyuma yo gufasha igihugu cye kubona itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Afurika muri 2017 bwa mbere mu mateka.

Igihugu cya kane dusanga mu itsinda rya Mbere ni Gineya Ekwatoriyari imaze kwitabira iri rushanwa ku nshuro ya kane. Umwanya mwiza iki gihugu cyagize ni uwa gatatu mu 2015. Naho mu 2012 na 2021 icyo gihugu cyageze muri kimwe cya kane cyirangiza.

Abakinnyi bo kwitegwa ku ruhande rw’iyo kipe ni Emilio Nsue uzaba akinnye igikombe cy’Afurika ku nshuro ya gatanu.

Uyu kandi nubwo atari we Kapiteni w’iyo kipe azwiho ubuhanga bwo gutsinda dore ko mu mikino itanu iheruka amaze gukinira ikipe y’igihugu yatsinzemo ibitego bine. Undi ni Jose Machin ukinira Monza yo mu Butariyani, ntitwakwibagirwa kandi Umunyezamu Jesus Owon wabaye umukinnyi mwiza mu gikombe cy’Afurika cya 2021 mu gihugu cya Kameruni. Umukino ufungura irushanwa ry’igikombe cy’Afurika uyu umwaka uzahuza Kote Divuwari mu rugo yakira Guineya – Bissau taliki ya 13 z’Uku Kwezi turimo, kuri Sitade Alassane Ouattara yakira abantu 60,000.

  • Itsinda B

Itsinda rya kabiri rya B ryo rigizwe na Ghana, Misiri, Mozambike na Cape Verde.

Ikipe y’igihugu ya Misiri ni imwe mu makipe y’ubukombe ku mugabane w’Afurika ahanini bitewe n’Ibikombe birindwi imaze kwegukana. Icya karindwi yakegukanye mu 2010 ari nabwo iheruka gutsinda iryo rushanwa.

Kugeza magingo aya ntirongera kugikozaho imitwe y’intoki, dore ko muri na 2017 na 2021 yatsindiwe ku mukino wa nyuma. Mu bakinnyi b’imena ba Misiri, twavugamo kizigenza wabo Mo Salah ukinira Liverpool na Mohamed Elneny wa Arsenal yombi yo mu Bwongereza. Misiri imaze kwitabira igikombe cy’Afurika inshuro 26.

Ghana, izwi kw’izina rya ‘The Black Stars’ iri mu Itsinda rya Kabiri. Yatwaye igikombe cy’Afurika Inshuro 4, ndetse igikombe cya nyuma yagitwaye mu 1982. Ghana iheruka gutungura isi n’Abanya-Ghana isezererwa mu mikino y’amatsinda y’igikombe cy’Afurika cya 2021 cyabereye mu gihugu cya Kameruni.

Abakinnyi bokwitega ku Ikipe y’Igihugu cya Ghana barimo Mohamed Kudus ukinira West Ham United yo mu Bwongereza, Inaki Williams ukinira Athletic Bilbao muri Espanye na Antony Semenyo nawe ukinira AFC Bournemouth mu Bwongereza.

Mohamed Kudus

 

Mozambike ni igihugu cya gatatu kiri muri ri tsinda, nyuma y’imyaka 13 itarenga umutaru. Imaze kwitabira igikombe cy’Afurika inshuro 4.

Iya kane muri iri tsinda B ni Cape Verde imaze kwitabira iri rushanwa inshuro enye.

Umwanya mwiza yagize muri iryo rushanwa ni ukugera muri kimwe cya kane mu 2013.

Mu bakinnyi bo kwitondera b’ikipe y’igihugu ya Cape Verde harimo Tiago ‘Bebe’ Manuel ukinira Rayon Vallicano mu yo muri Espagne.

Iri tsinda rya Kabiri rikazakinira kuri Sitade Felix Houphouet Boigny iherereye nayo mu mujyi wa Abidjan. Ikaba yakira abantu 33,000 iyo yuzuye neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *