AFCON2024: Menya Ibigwi n’Amateka by’Amakipe ari mu Itsinda rya gatatu n’irya kane

Igikombe cy’Afurika cy’umupira w’Amaguru CAN kigiye kuba ku nshuro ya 34.

Mu gihe habura iminsi mike ngo gitangire mu gihugu cya Kote Divuwari, THEUPDATE yifashishije inyandiko y’Ikinyamakuru Ijwi ry’Amerika, irabagezaho ibigwi n’amateka y’ibihugu 24 bizahurirara mu mijyi itanu y’igihugu y’icyo gihugu kizakira iryo rushanwa ku nshuro kabiri.

Muri iyi nkuru, tugiye kubagezaho ibigwi n’ibirindiro by’amakipe ari mu itsinda rya gatatu n’irya kane.

  • Itsinda C

Iri tsinda riri mu matsinda usangamo amakipe y’ibigugu urisangamo Senegali, Kameruni, Gineya na Gambiya.

Duhere kuri Senegali ari nayo yegukanya igikombe mu mikino ya CAN iheruka.

Ni ku nshuro ya mbere iyi kipe izwi ku izina ry’intare za Teranga yari yegukanye iki gikombe nubwo iri mu bihugu by’Afurika byagize abakinyi benshi bakina neza ku migabane itandukanye.

Senegali iyobowe n’Umutoza Aliou Cisse, intego ni ugusigasira igikombe yatwaye dore ko we nk’umukinnyi bitamukundiye nubwo ntawatinya kuvuga ko yari umwe mu bakinnyi beza Afurika yagize.

Senegali imaze kwitabira igikombe cy’Afurika inshuro 16, ndetse yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu 2002 no mu 2019.

Abakinnyi bo guhanga amaso ni Kapiteni w’ikipe Sadio Mane ukinira Al- Nasr n’Umunyezamu wayo Edouard Mendy ukinira Al- Ahli zose zo muri Arabiya Sawudite.

Sadio Mane niwe kapiteni wa Senegali

 

Indi kipe dudanga muri iri tsinda ni Kameruni yatsindiye igikombe cy’Afurika inshuro eshanu, ikaba imaze kwitabira igikombe cy’Afurika inshuro 20.

Igikombe iheruka gutwara hari muri 2017. Abakinnyi bo kwitega ni Andre Onana ukinira Manchester United mu gihugu cy’Ubwongereza, Vincent Aboubakar ukinira Besiktas yo muri Turikiya, na Andre- Frank Zambo Anguissa ukinira na Napoli yo mu Butariyani.

Umuzamu Andre Onana wa Kameruni
Umuzamu Andre Onana wa Kameruni, asanzwe akinira Manchester United

 

Ikipe ya gatatu ni Gambiya igiye kwitabira Igikombe cy’Afurika ku nshuro ya Kabiri nyuma yo kwitabira bwa mbere mu 2021 mu gihugu cya Kameruni.

Gambiya idafite amateka mu gikombe cy’Afurika yitezweho kuzaha akazi gakomeye amakipe iri hamwe n’ayo mu Itsinda rya Gatatu turimo kuvugaho.

Umukinnyi genderwaho wayo witwa Muhamed Badamosi ukinira Al-Hazem yo muri Arabiya Sawudite, benshi bakurikiranira hafi umupira w’amaguru ntibazibagirwa akazi gakomeye yakoze yishyura Kongo Burazavile ibitego bibiri mu mukino wabereye Marrakesh akanafasha Gambiya kubona itike yo gukina igikombe cy’Afurika cy’uyu mwaka ku nshuro ya Kabiri mu mateka yayo.

Gineya idafite amateka meza mu gikombe cy’afurika izaba yitabiriye ku nshuro ya 13, iyobowe n’Umutoza Kaba Diawara wahoze ari umusesenguzi w’Imikino kuri televiziyo Canal+ mu gihugu cy’Ubufaransa, azaba atoje igikombe cy’Afurika ku nshuro ya Kabiri.

Abakinnyi bokwitega ni Kapiteni wayo Naby Keita wahoze akinira Liverpool kuri ubu akaba akinira Werder Bremen yo mu guhugu cy’ubudage.

Imikino y’Itsinda C izakirwana kuri sitade Charles Konan Banny iherereye mu mujyi wa Yamoussoukro uherereye mu Majyarugu y’Igihugu. Ni sitade yakira abantu

Ibihumbi 20,000, ndetse ikaba ari imwe muri sitade nshya zubakiwe kwakira igikombe cy’Afurika cy’uy’Umwaka.

  • Itsinda D

Muri itsinda turahasanga Alijeriya afite igikombe cy’Afurika inshuro ebyiri mu 1990 no mu 2019.

Alijeriya imaze kwitabira igikombe cy’Afurika inshuro 19, byumvikane ko izitabira ku nshuro ya 20 mu mateka.

Iyi kipe yakoze kuri bakabuhariwe bayo barimo Ismael Bennacer ukinira AC Milan yo mu Butaliyani, na Kapiteni Riyad Mahrez ukinira Al-Ahly, yo muri Arabiya Sawudite.

Riyad Mahrez

 

Moritaniya idafite amateka n’ibigwi mu gikombe cy’Afurika izitabira iryo rushanwa ku nshuro gatatu.

Abakinnyi bo kwitega ku ruhande rwa Moritaniyani ni Aboubakar Kamara ukina muri shampiyona y’iKiciro cya mbere mu gihugu cy’Ububiligi.

Ikindi gihugu kiri muri iri tsinda ni Burikina Faso, imaze kwitabira igikombe cy’Afurika inshuro 12, umwanya mwiza yagize ni mu 2013 ubwo yatsindirwa ku mukino wa nyuma na Nijeriya.

Abakinnyi bo guhanga amaso ku ruhande rwa Burikina Faso ni Edmond Tapsoba wa Bayer Leverkusen yo mu Budage na Bertrand Traore ukinira Aston Villa yo mu Bwongereza.

Igihugu cya kane ni Angola imaze kwitabira igikombe cy’Afurika Inshuro umunani gusa.

Umwanya mwiza yagize ni ukugera muri kimwe cya kane mu 2008 no mu 2010.

Abakinnyi bo kwitondera ku ikipe ya Angola ni lfredo Kulembe Ribeiro ukinira muri Turikiya, na Gelson Dala ukinira Al Wakrah, yo mu gihugu cya Katari.

Imikino yo mu iri itsinda rya D ikazakinirwa kuri Stade de la Paix yakira abantu 40,000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *