AFCON 2023: Mbere yo gucakina na Côte d’Ivoire muri ½, Abakinnyi ba DR-Congo basabye Amahoro mu gihugu cyabo

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Les Leopards ya RD Congo bakoresheje imbaraga z’ijambo ryabo mu gusaba amahoro mu gihugu cyabo, no kwifatanya n’abagirwaho ingaruka n’intambara n’ubwicanyi bivugwa mu burasirazuba bw’igihugu.

Ikipe ya RD Congo yashimishije benshi mu bakunda umupira w’amaguru mu karere nyuma yo kwitwara neza ikaba igeze muri 1/2 cy’igikombe cya Africa, kuwa gatatu kuri Stade Olympique Alassane Ouattara i Abidjan ikazakina na Côte d’Ivoire yakiriye irushanwa.

Mu butumwa bw’amashuho bwatangajwe n’ikigo cya leta Fonarev (Fonds National des Réparations des Victimes de Violences Sexuelles) abakinnyi ba Leopards baboneka batanga ubutumwa ko “abagizweho ingaruka” n’intambara muri DRC “batakiri bonyine”.

Bavuga kandi ko “uyu mwambaro w’ikipe ntituwambarira gutsinda gusa, ahubwo abahohotewe bose muri RDC”.

Mu butumwa busa n’ubwateguriwe gutangarizwa igihe kimwe, abakinnyi batandukanye b’iyi kipe y’igihugu banditse kuri X (yahoze ari Twitter) amagambo ajyanye n’ubutumwa batanze muri video ya Fonarev.

Kapiteni w’iyi kipe, Chancel Mbemba, yanditse ati: “Ndatekereza cyane ku bakorwaho n’ubwicanyi bwa Goma n’imiryango yabo. Ndasenga n’umutima wanjye wose ngo igihugu cyanjye cyongere kubona amahoro”.

Myugariro w’iyi kipe, Gédeon Kalulu, yanditse ati: “Ndi Goma, Ndi Umunyecongo. Turashaka amahoro.”

Naho rutahizamu Cédric Bakambu ukinira n’ikipe ya Real Betis muri Espagne, ati: “Isi yose irareba ubwicanyi mu burasirazuba bwa Congo. Ariko bose baracecetse. Nimushyire ingufu nk’izo mushyira muri CAN mu kugaragaza ibiri kubera iwacu, nta bikorwa biba bito.”

Bumwe mu butumwa bw’aba bakinnyi buherekejwe n’amashusho ariho ubutumwa buvuga ko hari jenoside iri gukorwa muri DR Congo, budasobanura neza abayikorerwa.

Mu kigaragara nk’inkubiri yateguwe, ubutumwa busa n’ubw’aba bakinnyi bwatangajwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bashyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa hamwe n’ibindi byamamare nk’abanyamuziki Gandhi Alimasi Djuna uzwi nka GIMS na Fally Ipupa.

Mu burasirazuba bwa DR Congo intambara ikomeye ihavugwa cyane ubu ni imirwano hagati ya M23 n’uruhande rwa leta mu ntara ya Kivu ya Ruguru, n’ubwicanyi bwa hato na hato bukorwa n’umutwe wa ADF mu ntara ya Ituri.

Kuri uyu wa gatatu, DR Congo iragerageza gukomeza inzira yo gutwara igikombe iheruka mu myaka 50 ishize.

Ejo izaba ikina kandi demi-finale yayo ya kabiri ngo irebe ko yatwara iki gikombe kuri finale nk’uko yabikoze mu 1968 na 1974 ubwo igihugu kitwaga Zaïre.

Muri iyo myaka yo hambere iki gihugu cyabaye icya mbere cya Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyageze mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi mu 1974.

Kuva nyuma y’uwahoze ari Perezida Mobutu Sese Seko Congo yinjiye mu bibazo by’umutekano mucye, ibibazo by’ubutegetsi, ubukungu bwifashe nabi, n’intambara byagize ingaruka ku nzego z’ubuzima zitandukanye mu gihugu.

Les Leopards yageze muri 1/2 nyuma yo gusezerera Misiri ifite iki gikombe inshuro zirindwi, hamwe na Guinea.

Nyuma yo gusezerera Misiri, Yoane Wissa ufite ibitego byinshi muri iyi kipe muri iri rushanwa, yabwiye BBC Sport Africa ko ati: “Ntewe ishema no kurwanira igihugu cyanjye, kubera ibyabaye hariya”.

Uyu mukinnyi wa Brentford yongeyeho ati: “Ubu twizeye ko bagiye kwishima bakibagirwa ibyabaye mu buzima bwabo. Twakoze byose kugira ngo nibura baseke ho gato.” (BBC)

Yoane Wissa avuga ko bakoze ibishoboka ngo bashimishe abaturage ba DR Congo bari mu bibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *