Abavuga ko nasezeye Muzika ni abahwihwisa gusa” – Uncle Austin

Umuhanzi ubifatanya no kuba Umunyamakuru wa Radiyo y’Imyidagaduro mu Rwanda izwi nka Kiss FM, Austin Luwano uzwi nka Uncle Austin yahakanye amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ko yaba agiye gusezera Muzika nyuma yo gushyira hanze Umuzingo (Album) ari kwitegura gushyira hanze.

Austin Luwano wamamaye muri Muzika Nyarwanda bitewe ni Ijwi rye rikundwa na benshi no gushimirwa kuzamura impano muri Muzika, ubwo yari mu Kiganiro kizwi nka Samedi Detante cya Radio Rwanda, yahakanye yivuye inyuma ko adateze kureka Muzika.

Yagize ati:“Ikibazo n’abantu badasobanukiwe Ururimi (Icyongereza). Navuze ko ariyo Album yanjye ya nyuma ariko ntazareka gukora Indirimbo no kureka Muzika. Ubusanzwe, nashyiraga hanze Indirimbo imwe ku yindi bitandukanye no gukoraga Album”.

Agaruka ku Banyarwanda bavuga ko Umuntu umaze igihe muri Muzika yareka kuririmba agaharira abandi, yatanze urugero agira ati:”Hari bamwe mu Banyarwanda bakoresha Imbuga nkoranyambaga (Social Media) bavuga ko abarimo Abahanzi nka Knowless bagakwiye kuva muri Muzika bagaharira abakizamuka bakamenyeka”.

“Umuziki ntabwo ari Umupira w’Amaguru. Umukinnyi agera igihe akawuhagarika, ariko Umuziki urawukora kugeza ku Mwuka wa nyuma”.

Uncle Austin ni umwe mu Bahanzi bakomeye bakora Injyana ya AfroBeat mu Rwanda, iyi akaba ayimazemo Imyaka irenga 10.

Yazamuye abahanzi bakomeye imbere mu gihugu barimo; Marina, Victory Rukotana n’abandi….

Kugeza ubu, ari gufasha Umuhanzikazi Linda Montez ufite Impano ikomeye, ndetse bakaba baherutse gukora Indirimbo bise ‘Slow Down’.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *