Diporomasi: Perezida Kagame yifurije Ishya n’Ihirwe mugenzi we Erdoğan

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abakuru b’Ibihugu n’Abanyacyubahiro batandukanye mu Muhango wo kurahira kwa Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan watangiye Manda ya Gatatu.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango w’irahira rye, Recep Tayyip Erdoğan, yashimiye abaturage ba Turukiya bamugiriye ikizere n’uburyo bakamushyigikiye mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Perezida Erdoğan yashimangiye ko muri iyi Manda azarushaho gushimangira Umubano mwiza hagati y’Igihugu cye n’amahanga hagamijwe kubungabunga Umutekano no kugarura amahoro ku Isi.

Recep Tayyip Erdoğan yagize ati:“Tuzateza imbere Demokarasi duhereye ku baturage by’umwihariko dushingiye ku bikubiye mu Itegeko Nshinga”.

Yakomeje agira ati:”Muri iyi Manda tuzateza imbere Ishoramari ritanga amahirwe y’akazi muri iki gihugu”.

“Tuzakomeza kwagura Ubutwererane n’Ibihugu by’Amahanga mu rwego rw’Inyungu z’impande zombi. Ibi bigamije kugabanya ibibazo by’Umutekano muke ugaragara mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Uretse ibi, bizanadufasha kugarura Amahoro by’umwihariko muri aka gace”.

Tariki ya 28 Gicurasi 2023, nibwo Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan, yatsindiye Manda ya Gatatu mu cyiciro cya kabiri cy’Amatora cyabaye bitewe n’uko mu cyiciro cya mbere nta Mukandida wari wabashije kugira Amajwi 50% kugira ngo atsinde.

Mu ibarura ry’Amajwi y’abatoye bose bangana na 89,85, Perezida Erdoğan yagize ubwiganze bw’Amajwi 52,16 % mu gihe mugenzi we Kemal bari bahanganye yabonye Amajwi 47,84%.

U Rwanda rusanzwe ari Umufatanyabikorwa w’Imena w’Igihugu cya Turukiya, mu myaka 10 ishize umubano w’Ibihugu byombi warushijeho gutera imbere kuko mu Mwaka w’i 2013 rwafunguye Ambasade mu Murwa mukuru Ankara, mu gihe Turukiya mu 2014 yayifunguye i Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *