Abakoresha Gare ya Muhanga babangamiwe n’Ibinogo byuzura Amazi mu gihe cy’Imvura

Abarimo abagenzi bakoresha Gare ya Muhanga, bibaza impamvu ikibazo cyo kwangirika kwayo gikomeje kuba agatereranzamba mu gihe kidasiba kugarukwaho.

Mu mezi abiri ashize, bamwe mu bakoresha Gare ya Muhanga barimo n’abafite Imodoka zikora akazi ko gutwara abagenzi, bagaragaje ko babangamiwe no gukoresha iyi Gare bitewe n’uko yamaze kwangirika cyane.

Bagiye kure bayigereranya n’Ibyuzi by’Amafi, bitewe n’Amazi areka mu Binogo byayicukutsemo.

Bavuga ko mu gihe cy’Imvura ibi Binogo byuzura Amazi, yaba itaguye bakarwana n’Ivumbi.

Ubwo bagezwagaho iki kibazo, abashinzwe iyi Gare bari batangaje ko gikemuka mu Byumweru bibiri, Gusa, abayikoreramo n’abayigendamo bavuga ko ibyemewe byaheze mu magambo atagira ibikorwa.

Kanani Jean, umwe mu bafite Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, avuga ko nk’abantu bafite imodoka ntoya, bibagora kuzinjiza muri iyi Gare bitewe n’ibi Binogo ndetse bikaba bikomeza no kwiyongera, bityo akaba yasabye ko abo bireba bavugutira Umuti iki kibazo.

Umwe mu bagenzi nawe yagize ati:“Kuba iyi Gare idasanwa mbishyira ku Buyobozi bw’Akarere mvuga ko bwayirengagije kuko buhanyura buri munsi kandi burakizi. Nk’uko Abacuruzi bategetswe gupfundikira Ruhurura, ni nako abashinzwe iyi Gare bagomba kuyisana buri uko yangiritse”.

Ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga, Visi Meya ushinzwe Ubukungu, Eric Bizimana, yavuze ko koko iki kibazo kizwi ndetse ibiganiro bikomeje n’abashinzwe gucunga iyi Gare, mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo.

Umuyobozi uhagarariye Jali Real Estate Ltd, Nsengiyumva Benoit, akomoza kuri iki kibazo yagize ati:“Guhera mu Kwakira k’Umwaka ushize, Umushinga wo gusana iyi Gare wari wakozweho. Gusa, twasanzwe bisaba kuyisana yose aho gusana ahangiritse gusa. Bityo turizeza abahakorera n’abagenzi, ko bitarenze iyi Mutarama bizaba byakemutse”.

Nsengiyumva yijeje abagenzi ko n’ubwo iyi Gare izaba iri gusanwa, bitazabangamira abagenzi kuko bazakomeza kuyikoresha nk’uko bisanzwe.

Gare ya Muhanga yavuguruwe mu 2016 itahwa muri Gicurasi y’i 2018.

Yubatswe ku bufatanye bwa Jali Holding Company Ltd n’Akarere ka Muhanga.

Akarere katangiye gafitemo 15%, kuri ubu gasigaranye 06%.

Impande zombo zahujwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *