Banki nkuru y’u Rwanda yavuze ku mabwiriza agenga imanza z’Amabanki

0Shares

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR isanga gushyiraho amabwiriza agenderwaho mu guca imanza zifitanye isano n’indishyi ndetse n’inyungu z’amabanki, bifitiye akamaro abasaba serivisi mu bigo by’imari kandi bikazatuma inkiko zifata ibyemezo bitabusanye.

Byinshi mu bibazo bigaragazwa n’abanyamategeko bishingiye ahanini ku kuba inkiko zidafite amategeko n’amabwiriza ahuriweho mu guca imanza zifitanye isano n’indishyi zicibwa ibigo by’imari byarezwe mu nkiko, bigatuma byinshi mu byemezo bifatwa biha inyungu ibigo by’imari.

Munyamahoro Rene, umwalimu w’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko ‘‘Mu rukiko rumwe bafata icyemezo bashingiye ku nyungu banki zitanga ahandi bagashingira ku kubitsa, mu by’ ukuri usanga harimo kuvuguruzanya kw’ibyemezo. Urumva ko hakenewe amabwiriza ahamye mu buryo busa. Icya 2 ubundi wa muntu yahabwa uburenganzira gute? amafaranga ata agaciro, niba barantwaye ibihumbi 100 bakayansubiza akiri ibihumbi 100 kandi byamaranye imyaka 2, nanjye nakabaye narayashoye akanyungukira.’’

Mu gihe cy’iminsi 2 abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire n’urw’ikirenga barungurana ibitekerezo ku ihuzwa ry’amabwiriza arebana n’imkirize y’imanza akenshi zikurura impaka bitewe n’ibyemezo byafashwe bishingiye ahanini ku kugendera ku manza zindi zaciwe.

Ibi nibyo perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo aheraho yemeza ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe hazaba habonetse amabwiriza akuraho iki cyuho.

‘‘Hari amategeko atabivuga ku buryo butomoye, umucamanza ntashobora kudaca urubanza ngo kubera ko nta mategeko abiteganya. Ubwo ufata icyemezo ukurikije uko dosiye iteye, ushobora no kureba uko ahandi izo manza zaciwe., ikigamijwe ni ukugirango hataba kunyuranya mubyemezo by’inkiko, Urukiko rw’Ikirenga n’urw’ubujurire zitanga umurongo izindi nkiko zigenderaho.’’

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera abaguzi muri banki nkuru y’u Rwanda, Nsabimana Gerald asanga ishyirwaho ry’aya mabwiriza rije gukemura bimwe mu bibazo by’abasaba serivisi mu bigo by’imari by’umwihariko ibijyanye n’inyungu ku nguzanyo n’ubwo ngo hari andi mafranga acibwa abakiriya agenda avanwaho nk’ayo gufunga no gufungura konti n’ibindi.

Gusa ariko ngo n’ibigo by’imari bifite inshingano zo gusobanurira ababigana ibirebana n’inguzanyo n’inyungu zazo.

Uretse ibijyanye no guhuza amabwiriza agenga imanza zifitanye isano n’indishyi, abacamanza mu rukiko rw’ikirenga n’urw’ubujurire baranaganira ku ishyirwaho ry’amabwiriza agenga imanza z’ibyaha byambukiranya imipaka cyane cyane abakurikiranweho ibyaha bitandukanye boherezwa mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *