Aha!! Turahirwa Moses yinjiye mu bakina Filime zizwi nka ‘Pornography’


image_pdfimage_print

Uyu munyamideli utari gusiba gutanga agahenge mu bakoresha imbugankoranyambaga ndetse no mu binyamakuru bitandukanye bitewe na mafoto na video bigaragaza ubwambure bwe byatumye benshi bacika ururondogoro, Turahirwa Moses yatangaje byeruye ko agiye kwinjira mu bucuruzi bw’amashusho y’urukozasoni.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagize ati: “Umunyamideli wanyu ni umwarimu wo ku rubuga rwa Onlyfans.”

Ni ibikorwa yavuze ko azajya akora abinyujije ku rubuga rw’Abongereza rwa OnlyFans, ruzwiho gutangaza amashusho n’amafoto birimo n’iby’urukozasoni.

Uru rubuga rushyirwaho amashusho y’urukozasoni abakeneye kwishimisha bakishyura ubundi bakihera ijisho. Gusa hari n’abandi bashyiraho andi mashusho nubwo ari bake cyane.

Uyu musore wagize uruhare rukomeye mu mavugurura mu ruhando rw’imideli mu Rwanda, ibye bikomeje kuba amayobera kuko yaretse icyubahiro yari afite akayoboka inzira yo gukina filime z’urukozasoni.

Ibintu byatangiye yemeza ko yamaze kubona uwo bazabana agaragaza ko akundana n’abo bahuje igitsina bigafatwa nk’imikino.

Uyu munyamideli Turahirwa azajya ashyira amashusho ye yaba ari gusambana cyangwa ibindi bikorwa by’urukozasoni, bizajya biba ngombwa ko wishyura kugira ngo ubashe kuyareba.

Kugira ngo wishyure ayo mafaranga babanza kugusaba kwemeza niba uri hejuru y’imyaka 18 ukanashyiramo aho uherereye. Mu kwishyura ukoresha ikarita ya Banki.

Onlyfans yatangijwe mu 2016, ariko iza gukundwa cyane mu bihe bya COVID-19. Imibare iheruka yagaragazaga ko OnlyFans ikoreshwa n’abarenga miliyoni 13 Ku migabane itandukanye.

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *