Umwaka ushize waranzwe n’iki mu bacukura Amabuye y’Agaciro

Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, baravuga ko umwaka ushize wa 2022 n’ubwo babonye umusaruro uhagije, ibiciro ku isoko mpuzamahanga bitagenze uko bari babyiteze.

Hirya no hino mu bice bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abashoye imari mu birombe bakomeje gushyira imbaraga mu kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.

Gusa bagaragaza ko umwaka ushize bahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo n’ibiciro by’amwe mu mabuye y’agaciro byaguye ku buryo budasanzwe ku isoko mpuzamahanga.

Kayiranga Darius usanzwe ari rwiyemezamirimo yagize ati “Mu kwezi kwa 6 k’umwaka ushize nibwo ibiciro byatangiye kugabanuka kandi iyo bigabanutse bigira ingaruka mbi ku bafite kompani usanga amafrws twashoye aba make ku mafaranga twakuyemo. Cyane cyane amabuye ya gasegereti niyo yariyaguye cyane ku buryo bukabije, nko mu kwezi kwa 2 k’umwaka ushize ikilo cya gasegereti ipimwe neza twakigurishaga 25000frws biza kumanuka kigera no munsi y’ibihumbi 10.”

Uku kugabanuka kw’ibiciro by’amabuye y’agaciro ku isoko mpuzamahanga byatewe n’impamvu zitandukanye nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda Jean Malic Kalima.

“Nyuma ya Covid 19 gasegereti igiciro cyarazamutse kikuba kabiri bituma n’abacukuzi bagira agahenge, mu gihe bari kwisuganya basubira mu bisimu nyuma y’umwaka umwe mu kwezi kwa 10 na 11 ibiciro biragwa biva ku bihumbi 40$ bijya ku bihumbi 19$ ingano nayo yaragabanutse kubera ibihe by’imvura mu minsi yashize yagiye igwa ituma abacukuzi batabwitabira cyane.”

Imanuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga ntibyagize ingaruka nini ku musaruro mbumbe w’ubukungu bw’igihugu mu gihembwe cya 3 cya 2022 nk’uko Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare Yusuf Murangwa abivuga.

Abari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bagaragaza ko bagiriwe inama yo kujya bohereza ku isoko amabuye yamaze gutunganywa bakaba bagiye kubishyiramo imbaraga.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwihariye hafi 15% by’ingengo y’imari y’igihugu ndetse umwaka wa 2021 bwinjije miliyoni 516 z’amadorali ya Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *