2026 WC Q: Munetsi wa Zimbabwe ntazakina Umukino w’Amavubi n’uwa Nijeriya

Kizigenza w’ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe ‘The Warriors’ cyangwa Indwanyi mu Kinyarwanda, Marshall Munetsi ntazakina imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu 2026, Igihugu cye kizahuramo n’u Rwanda na Nijeriya.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, yasabwe n’ikipe ya Stade Reims ikina mu kiciro cya mbere mu bufaransa asanzwe akinira, kutazagaragara muri iyi mikino yombi.

Yasabwe ibi nyuma yo kuvunika Izuru mu mukino wa Shampiyona ikipe ye yahuyemo na Lorient tariki ya 28 Ukwakira 2023.

Uyu mukino warangiye Stade Reims iwutsinze igitego 1-0, gusa Munetsi ntiyahiriwe kuko yahise ajyanwa kwa Muganga ku munota wa 68 w’umukino.

Nyuma yo kuvunika Izuru, yasibye umukino wa Shampiyona ikipe ye yatsinzwemo igitego 1-0 na Nantes ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize.

Ikipe y’Abaganga ba Stade Reims, bamusabye kutazagaragara muri iyi mikino yombi, mu rwego rwo kurengera Izuru rye, kuko arikiniyeho ritarakira rishobora kumwongerera ububabare ndetse rikanatinda no gukira.

Nk’umwe mu bakinnyi b’Inkingi za Mwamba ba Zimbabwe, kutamugira muri iyi mikino ibiri, ni igihombo gikomeye ku mutoza Baltemar Brito.

Munetsi yavunitse amaze gukina imikino 10 ya Shampiyona y’Ubufaransa mu ikipe ya Stade Reims muri uyu Mwaka w’imikino.

Muri iyi mikino, yayitsindiyemo ibitego 2 anatanga imipira 3 yabyaye ibitego.

Biteganyijwe ko Zimbambe izasura Amavubi y’u Rwanda kuri Sitade Huye tariki ya 15 Ugushyingo 2023, mu gihe izakirira kuri Sitade ikipe y’Igihugu ya Nijeriya tariki ya 19 Ugushyingo 2023.

Marshall Munetsi yavunitse Izura nyuma yo kugongana n’umukinnyi wa Lorient.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *