Zambiya: Yimwe Akabariro n’uwo bashakanye, ajya kugatera ku Nka

Ntibisanzwe ko wumva inkuru y’uko umuntu muzima udafite uburwayi bwo mu Mutwe yasambana n’Inka ndetse bamwe babifata nk’amahano aba akozwe.

Gusa, ibi ntabw ariko bimeze, kuko muri Zambiya haravugwa inkuru y’umugabo wafatiwe mu Cyuho asambanya Inka.

Umushumba w’imyaka 31 wari ushinzwe kurinda icyanya cyororerwamo Inka i Mwalimu Farms muri Chilanga yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho ari gusambanya inyana y’aho yakoraga.

Umuvugizi wungirije wa Polisi muri Zambiya, Danny Mwale yemeje ibyabaye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru

Bwana Mwale yavuze ko ku ya 20 Mata ahagana mu masaha ya saa 08:10, abapolisi kuri sitasiyo ya Polisi ya Chilanga bakiriye raporo yo gusambanya inyamaswa yatanzwe na Erick Chimenge, ufite imyaka 33, wo muri Chilanga.

Yavuze ko Bwana Chimenge yatanze ikirego ko inyana ye yasambanyijwe n’uwitwa Reagan Mweemba.

Uyu Mushumba ubwo yabazwaga na Polisi icyamuteye gukora ibi, yavuze ko umugore we yanze ko batera akabariro bimutera ubushake bwinshi bwatumye asambanya iyi Nka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *