Yemen: Abasaga 78 bitabye Imana bakurikiye Imfashanyo y’Igisibo cya Ramadan

Abasaga 78 basize ubuzima m’umuvundo wo gufata imfashanyo ya Ramadan m’umurwa mukuru Sanaa wa Yemeni.

Amashusho yagaragaje imbaga  yabatashoboraga gutambuka abandi bakwiye imishwaro mugace ka Bab al-Yemen m’Umurwa mukuru wa Sanaa.

Ku wa 19 Mata 2023, byari kuwa kabiri nibwo abasaga ibihumbi bafashe nzira bajya gufata imfashanyo isaga Amadorari y’Amerika 9 kuri buri muntu.

Amashusho yakwirakwiriye kumbuga nkoranyambaga agaragaza benshi bataka abandi barambaraye hasi rwabuze gica, nubwo hari bamwe byagaragaraga ko bari kugerageza gutanga ubufasha.

Umuvugizi wa minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu niyubahiraza mategeko, avuga ko Abacuruzi babiri bakomeye muri Yemeni bateguye icyo gikorwa bamaze gutabwa muri yombi ndetse iperereza ryimbitse rikomeje kubakorwaho.

Yakomeje avuga ko ibi bizazane byatewe nuko abatangaga inkunga batitaye kugukorana na leta mugutegura icyo gikorwa cyo gufasha.

Abayobozi b’umujyi wa Sanaa bavuzeko 78 bahasize ubuzima, 13 barembye kandi benshi bakomeretse.

Umunyamakuru wa Associated Press yatangaje ibyabonywe na babiri bari barahabereye byose kuva bitangiye.

Ati:”Umwe mu bashinzwe umutekano m’Umujyi yarashe hejuru agerageza guhagarika abantu maze isasu rimwe rigafata urusinga rw’amashanyarazi bigatera iturika ryatumye abaturage bashya ubwoba ubwo bihutaga bajya gufata imfashanyo”

Umunyamakuru wa AFP we yavuze ko umwe mu bashinzwe umutekano yamubwiyeko abana n’abagore nabo bari mubapfuye

Guhera mu 2015,Houthi Movement imaze imyaka isaga 8 iyobora Umujyi wa Sanna, yemeye gutanga impozamarira isaga $2000 ku babuze ababo, mu gihe abakomeretse izabafashisha $400.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *