Yaba yatashye aziko abakunzi ba Muzika mu Rwanda ari abantu 100 gusa? Umuhanzi Demarco yasize inkuru muri BK Arena (Amafoto)


image_pdfimage_print

Umuhanzi Collin Demar Edward wamamaye nka Demarco ukomoka muri Jamaica, yaririmbiye mbarwa mu Gitaramo cya mbere yarakoreye i Kigali. 

Demarco wari wagitumiwemo nk’umuhanzi mukuru yari gufatanya n’abahanzi basaga 10, aboshoboye kugera ku rubyiniro barimo Bushali, Ariel Wayz ndetse na Kivumbi King gusa, Ni mu gihe abandi bahanzi bari ku rutonde rw’abagomba kuririmba bo ntawigeze abaca iryera barimo Sintex, Spax, DeeJay Pius, Big Bang Bishanya, Dee Rugz na Davy Ranks.

Ubwo haburaga iminsi ibiri ngo iki gitaramo kibe, abahanzi barimo Ish Kevin na Chris Eazy bikuye muri iki gitaramo abantu batangira kwibaza impamvu aba bahanzi bikuye mu gitaramo igihe kitaragera bagishinza imitegurire idahwitse.

Saa yine, nibwo MC Nario hamwe na Ange Umulisa bari bafatanyije gushyushya abantu bari bitabiriye bahamagaye umuhanzi wa mbere ku rubyiniro ariwe Bushali.

Bushali yahereye ku ndirimbo yitwa “Kamwe” yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye, “Kinyatrap”, “Mukwaha”, “Ku Gasima” na  “Kurura” asezera abari bitabiriye aragenda.

Yakurikiwe na Ariel Wayz waririmbye indirimbo ze zirimo “You should know”,  “La vida loca”, “Chamber”, “Demo” yahuriyemo Sagamba, Soldier Kid, Bruce The 1st na  Kivumbi King.

Kivumbi yaririmbye indirimbo zirimo “Nana”,  “Salute” n’izindi.

Demarco wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo yageze ku rubyiniro aririmba indirimbo zirimo ‘Love my life’ , ‘No wahala’ , ‘I Gotta Feeling’ ya Black Eyed Peace, n’izindi.

Uyu muhanzi yakoze iyo bwaga ngo ashimishe mbarwa bitabiriye iki gitaramo kuko bya namusabye kuva ku rubyiniro asanga abafana mu myanya yabo, ariko ashaka inkumi zimufasha ku byina.

Amafoto: Inyarwanda.com


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *