Volleyball:”Nka 80% byarangiye”, Mutabazi Yves yamaze guhitamo Ikipe azakinira

Mu gihe Shampiyona y’u Rwanda y’Umukino wa Volleyball ibura Iminsi ibarirwa ku Ntoki ngo itangire, bikomeje gushyuha ku Isoko ry’Igura n’Igurishwa ry’abakinnyi.

Kuri ubu, umwe mu bakinnyi bari kugarukwaho, ni Mutabazi Yves.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024, haratangira Umwaka mushya wa Shampiyona, Gisagara VC na Rwanda Revenue Authority VC zirwana ku gikombe zatwaye Umwaka ushize.

Mu gihe Amakipe akomeje kwiyubaka by’umwihariko mu bagabo, abakunzi b’umukino wa Volleyball imbere mu gihugu batindiwe n’uko itangira ngo birebere uko Ibiro bivuza Ubuhuha.

Umwe mu bakinnyi bashimisha Abafana binyuze mu buryo akinamo, ni Mutabazi Yves.

Kuri ubu, THEUPDATE ifite amakuru ikesha inshuti za hafi z’uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu wari umaze Iminsi aba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko yamaze kugera i Kigali, azanywe no kongera gukina Shampiyona y’u Rwanda.

Uyu utifuje ko amazina ye atangazwa, yakubwiye ko Mutabazi yahagurutse muri USA mu Ijoro ryakeye, yerekeza i Kigali.

Yagize ati:”Nibyo, Mutabazi yamaze guhaguruka muri USA aza mu Rwanda kandi arahagera kuri uyu wa Gatatu”.

”Azanywe no kongera gukina umukino akunda, kuko awufitemo Impano idasanzwe”.

Yakomeje agira ati:”N’ubwo akomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye nk’uko biri kuvugwa n’Ibinyamakuru byo mu Rwanda, uyu mukinnyi yamaze gukora amahitamo”.

”Yari yavuzwe mu makipe arimo ‘Gisagara VC na APR VC’, ariko ku kigero cya 80%, yamaze guhitamo kuzakinira Ikipe ya Kaminuza ya Kepler VC n’ubwo hari bike bitaranozwa”.

Umunyamakuru wa THEUPDATE yamubajije ibitaranozwa, agira ati:”Mutabazi arifuza ko yasinyira Kepler VC amasezerano, ariko akazayikinira mu mikino ya Kamarampaka ‘Playoffs’, mu gihe iyi Kipe yo yifuza ko yakina Imikino yose”.

”Ukutumvikana kuri iyi ngingo, niyo mpamvu yonyine ishobora gutuma amasezerano adasinywa, akaba yakwerekeza ahandi”.

Yasoje agira ati:”Ikipe imwe mu zivugwa yaramuka yemeye ibi Mutabazi asaba, irahita imwegukana”.

THEUPDATE yifuje kubaza muri Kepler VC iby’aya makuru yerekeza Mutabazi muri iyi Kipe, gusa, Ubutumwa bugufi yaherereje Umutoza wayo, Nyirimana Fidel, twarinze turangiza gukora iyi nkuru atarabusubiza.

Amakuru yerekeza Mutabazi muri Gisagara VC na APR VC yagiye hanze ku Mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024.

Kumwerekeza muri Gisagara VC byashingiraga ko ariyo Kipe yaherukaga gukinamo mbere y’uko yerekeza muri USA, bityo ko haba hakiri amasezerano yari akiyifitiye.

Kujya muri APR VC, bifatwa nk’Umwana waba usubiye mu Rugo, kuko ariyo Kipe yakinnyemo bwa mbere avuye mu Mashuri yisumbuye.

Ni mu gihe kandi hari amakuru ko APR VC ishobora gutakaza umwe mu Kingi zayo za Mwamba “Gatsinzi Venuste” bivugwa ko yamaze gusinyira Gisagara VC, bityo kugura Mutabazi bikaba ari imwe mu nzira nziza yo kuziba icyuho.

Ni mu gihe kandi THEUPDATE yamenye amakuru ko n’ubwo bivugwa ko Gatsinzi yamaze gusinyira Gisagara VC, agifite amasezerano muri APR VC azamugeza mu Mpeshyi y’i 2025.

Mu gihe yaguma muri APR VC, Gisagara VC nayo ibonye Mutabazi byaba ari uburyo bwiza bwo kwihoza amarira.

Mutabazi Yves ni umwe mu bakinnyi babaye Inkingi za Mwamba mu Ikipe y’Igihugu yakinnye Imikino ny’Afurika yabereye mu Rwanda mu 2021, ayifasha kwegukana Umwanya wa Gatandatu.

Nyuma y’iyi Mikino, uyu mukinnyi yahise yerekeza muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu gukomerezayo Urugendo rwe rwa Volleyball, gusa ntabwo byamuhiriye kuko yahuriyeyo n’ibibazo byatumye agaruka mu Rwanda, nyuma ahita yerekeza muri USA.

Urugendo rwe rwa Volleyball mu Rwanda, yarunyuze mu makipe arimo: Ishuri ry’Indatwa n’Inkesha (GSOB), APR VC, REG VC na Gisagara VC.

Uyu mukinnyi w’Imyaka hafi 30 y’Amavuko, ni umwe mu bafite Impano idashidikanywaho.

Ku Ifoto, Mutabazi mu Mwambaro w’Ikipe y’Igihugu, REG VC, APR VC na Gisagara VC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *