Volleyball: U Rwanda rwakatishije Itike ya ¼ mu gikombe cy’Afurika

U Rwanda rwakatishije itike ya ¼ cy’Igikombe cy’Afurika mu kiciro cy’abagore n’ubwo rwatsinzwe umukino wa nyuma wo mu itsinda amaseti 3-2 mu mukino waruhuje na Maroke kuri iki Cyumweru.

Uyu mukino wari injyana muntu, Iseti ya nyuma u Rwanda rwayitsinzwe ku manota 15-09.

Ukuu gutsindwa umukino wa nyuma mu itsinda rya Kabiri, byatumye u Rwanda rusoreza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Kenya.

Nyuma yo gutsindwa umukino ufungura waruhuje na Kenya, u Rwanda rwatsinze indi mikino itatu (3) yakurikiyeho (Lesotho, Burkina Faso na Uganda).

Kuzamuka ari urwa kabiri mu Itsinda mbere, byatumye u Rwanda ruzahura na Algeria yakomezanyine na Nijeriya, Kameroni na Misiri.

Muri uyu mukino waruhuje na Maroke, u Rwanda rwaje rufite intego byibuze yo gutsindamo amaseti abiri (2), kugira ngo birufashe kwegukana umwanya wa kabiri inyuma ya Kenya.

Amaseti 3 ya mbere y’uyu mukino, yarangiye u Rwanda rufitemo abiri kuri imwe ya Maroke (18-25, 25-23, 25-22).

Iseti ya mbere y’uyu mukino wakiniwe mu Nzu y’imikino ya Mfandena, yegukanwe na Maroke ku manota 25 kuri 18, gusa u Rwanda ruza gutsinda abiri yakurikiyeho (25-23, 25-22).

Aha, byagaragaraga ko u Rwanda rufite amahiwe yo kwegukana uyu mukino, gusa Maroke ntago yarworoheye mu Iseti ya kane, kuko yayegukanye ku ntsinzi y’amanota 28-26 ndetse iza no kwegukana umukinoo ku iseti ya kamarampaka ku manota 15-09.

N’ubwo Maroke yatsinze u Rwanda, ntago yahiriwe no kurusoza imbere, kuko u Rwanda rwayisoreje imbere ku kinyuranyo cy’amanota 10 habazwe amanota yose amakipe yatsinze muri buri mukino.

Iyi mikino iri kubera muri Kameroni ku nshuro ya 21, yitabiriwe n’Ibihugu 2 birimo; Cameroon yayakiriye, Algeria, Burkina Faso, Burundi, Egypt, Kenya, Lesotho, Mali, Morocco, Nigeria, Uganda n’u Rwanda.

Ku ikubitiro, iyi mikino yari kwitabirwa n’amakipe 17, ariko ku munota wa nyuma, amakipe 5 yikuramo.

Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika ku nshuro ya 20 yabereye i Kigali mu Rwanda mu Mwaka w’i 2021, yegukanwa na Kameroni itsinze Kenya amaseti 3-1 (25-21, 25-23, 15 -25 and 25-23). ku mukino wa nyuma.

Amafoto

Image
The New Times
The New Times
Rwanda volleyball teams head coach Paulo De Tarso gives instructions to the team during the game against Morocco on Sunday. Courtesy
Image
Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *