Volleyball: RRA WVC yegukanye Igikombe cya Shampiyona nyuma y’Imyaka 5, Gisagara yongera kugaruka ku gasongero (Amafoto)

Mu ijoro ryakeye, haraye hasojwe Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB).

Ni Shampiyona yegukanywe n’ikipe y’ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) RRA WVC mu kiciro cy’abagore na Gisagara VC.

RRA WVC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda mukeba wayo w’ibihe byose, APR WVC amaseti 3-0, mu gihe Gisagara yegukanye igikombe n’ubwo yakozwe mu jisho na APR VC amaseti 3-2 ku mukino usoza shampiyona.

Igikombe RRA WVC yegukanye cyashyize akadomo ku myaka 5 yari imaze idatwara igikombe, kuko igikombe yaherukaga cyari icyo mu 2017/2018.

Kongera kugaruka ku gasongero kwa RRA WVC byashyize akadomo ku myaka ibiri yari ishize APR WVC yarigaruriye Volleyball y’imbere mu gihugu.

RRA yashinzwe mu 1996, yaherukaga igikombe mu 2017/2018, mu gihe icya mbere cyayo yacyegukanye mu 1999.

Iki gikombe cyo muri uyu Mwaka w’i 2023, ni  cya 11 itwaye mu myaka 27 imaze ishinzwe.

Mu gihe Gisagara VC yagarutse ku gasongero ka Volleyball mu Rwanda yeherukagaho mu 2021, kuko umwaka ushize shampiyona yari ifitwe n’Ikipe y’ikigo k’Igihugu k’Ingufu (REG), REG VC.

  • Ibyaranze Umunsi wa nyuma wa Shampiyona

Tariki ya 5 Ugushyingo 2023, mu Nzu y’imikino n’imyidagaduro izwi nka BK Arena, hakiniwe umunsi wa kabiri w’imikino ya kamarampaka ‘Playoffs’ ari nawo wa nyuma muri Shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball ya 2023.

Ni umunsi wakinweho imikino ine. Ku ikubitiro, Ruhango WVC na Police VC zesuranye zihatanira umwanya wa gatatu n’ubwo Police yari ifite amanota ayemerera kuwutwara.

Iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda ntabwo yigeze igorwa n’uyu mukino, kuko yawutsinze amaseti 3-0 (25-14, 25-13, 25-13).

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho uw’ishiraniro wahuje Police VC na REG VC zombi zari zigifite amahirwe yo kuba zawitwaramo neza zigategereza umukino wa nyuma hakaboneka iba iya kabiri muri Shampiyona mu bagabo.

REG VC yatinze kugera ku kibuga cyane ko mu masaha ya mugitondo i Remera haguye imvura ndetse n’ikirere kitameze neza muri rusange bituma umukino utangira nyuma y’isaha imwe ku bihe byari byateganyijwe.

Iseti ya mbere kuri aya makipe yombi yari ingorabahizi kuko yatangiye ndetse ikarinda irangira zigendana mu manota ariko Police VC iyegukana itsinze REG VC amanota 30-28.

Iya kabiri nayo yihariwe na Police VC itsinda amanota 25-22 itangira kwizera kubona intsinzi kuri uyu mukino.

Ku ya gatatu REG VC yiminjiriyemo agafu ikina neza ndetse inarusha cyane REG VC ariko bigeze mu manota 20 ziranganya gusa ku bw’amahirwe ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu iyitwara ku manota 26-24.

Police VC ntabwo yarekuye burundu ahubwo yongeye kugarukana imbaraga mu iseti ya kane iyegukana itsinze amanota 25-21.

Umukino wa gatatu kuri uyu munsi wagombaga guhuza APR WVC yari ifite Igikombe mu biganza byayo bisa n’aho kukibura byari bigoye kurenza kukibona na RRA WVC yasabwaga imbaraga nyinshi ngo ikibone.

RRA WVC yatangiranye umukino imbaraga nyinshi kuko yagejeje mu manota 20 yamaze gushyiramo ikinyuranyo cya 11 kuko APR WVC yari ifite icyenda.

Iyo seti ibanza kandi yayegukanye ku manota 25-11 gusa, biyifasha kwinjira neza mu ya kabiri nayo yegukanye itsinze 25-21. Aha icyizere cya APR WVC cyari kimaze kuzamuka ariko harimo ukwirara kwa RRA WVC.

Ibi byatumye iba injyanamuntu ku mpande zombi kuko iya gatatu zagendanye mu manota ariko birangira RRA WVC iyitwaye ku manota 30-28, biyiha kwambura APR WVC igikombe yari imaze imyaka itatu igitwara yikurikiranya.

RRA WVC kandi yatwaye igikombe cya Shampiyona iri kumwe n’umutoza mushya Elie Mutabazi, yaherukaga kugitwara mu myaka 5 ishize (2017/2018).

Umukino wa nyuma wahuje abakinnyi ba Gisagara VC binjiye mu kibuga mu makoti y’umukara nk’abasoje akazi, biteguye guhura n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yashakaga gutsinda ikabona umwanya wa kabiri yari ihanganiye na Police VC yakinnye mbere.

Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi kuko iseti ya mbere yegukanywe na Gisagara VC ku manota 25-20, APR VC yegukanye ebyiri zikurikiyeho kuri 26-24 na 25-20. Gisagara yavuye inyuma ibona indi yo kunganya itsinze 25-19.

Byabaye ngombwa ko zitabaza iseti ya kamarampaka yahise itwarwa na APR VC ku manota 15-12, ihita ikura Police VC ku mwanya wa kabiri itamazeho akanya nubwo ibyo yakoze igasoreza ku wa gatatu ari amateka kuko ari shampiyona ya mbere ikinnye ikaboneka mu makipe meza.

N’ubwo yatwaye umukino ariko muri rusange Gisagara VC niyo yatwaye Igikombe kuko yari ifite amanota 41 ikarusha APR VC amanota ane.

Mu mwaka ushize, igikombe cyegukanywe na REG VC yasoreje ku mwanya wa Kane muri iyi shampiyona y’i 2023 yatangiye muri Gashyantare.

Amakipe yegukanye ibi bikmbe, yahise akatisha itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ny’Afurika y’Umwaka utaha w’i 2024.

Amafoto

  • Gisagara VC mu byishimo

May be an image of 4 people, people playing volleyball and text that says "22 ←1→ KIGALITODAY FORZA RWANDA VOLLEYBALL FEDERATION EFFICIENCY INNOVATION COMMITMENT RVP GALITODA"

May be an image of 6 people, people playing volleyball and text that says "←→ TODAY FORZA RWANDA VOLLEYBALL FEDERATION EFFICIENCY INNOVATION COMMITMENT FRVB (GALITODAY TD"

May be an image of 8 people and text

May be an image of 11 people, people playing tennis and text

May be an image of 5 people and text

May be an image of 7 people, people playing volleyball and text

May be an image of 3 people, people playing tennis and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 8 people, people playing tennis and text

  • APR VC yegukanye umwanya wa kabiri

May be an image of 10 people and text

  • Police VC yabaye iya gatatu

May be an image of 10 people and text

May be an image of 7 people and people playing basketball

May be an image of 3 people, people playing volleyball and text

  • Rwanda Renenue Authority yegukanye Shampiyona yaherukaga mu 2018

May be an image of 6 people and text

May be an image of 6 people and text

May be an image of 3 people, people playing volleyball and text

May be an image of 7 people, people playing volleyball and text

  • APR WVC yari ifite shampiyona yasoreje ku mwanya wa 2

May be an image of 16 people and text

May be an image of 17 people, people playing tennis and text

May be an image of 4 people and text that says "FR' KIGALITODAY LTD FN FN AY.COM"

May be an image of 3 people, people playing tennis and text that says "KIGALITODAY LTD RVB RWK い 96."

May be an image of 7 people and text

  • Police WVC yegukanywe umwanya wa 3 ku mwaka wayo wa mbere ikinnye shampiyona

May be an image of 12 people and text

May be an image of 4 people and people playing basketball

May be an image of 10 people, people playing tennis and text

  • Abayobozi mu nzego zitandukanye za Volleyball n’abafatanyabikorwa bari bitabiriye isozwa rya Shampiyona

May be an image of 4 people, people playing volleyball and text

May be an image of 3 people, people playing basketball, people playing football, crowd and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *