Volleyball: Munezero Valentine yatandukanye na APR VB  yari amazemo Imyaka 5

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Munezero Valantine wakiniga mu Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR VB yatandukanye nayo nyuma y’Imyaka 5 yari ayimazemo.

Munezero wageze muri APR VB mu 2018, kuri ubu ni umukino w’ikipe ya Club Sportif Sfaxien yo mu gihugu cya Tuniziya mu gihe cy’Umwaka umwe ushobora kongerwa.

Amakuru yerekeza Munezero muri iyi kipe ikina muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere, yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ukwakira 2023, yemeza ko impande zombi zemeranyijwe ibikubiye mu masezerano birimo no kuzongererwa undi mwaka.

Ku myaka 23 y’amavuko kuri ubu, Munezero yerekeje muri APR VB avuye mu ikipe ya IPRC Kigali.

Yatangiriye Umwuga wo gukina Volleyball mu ikipe y’Ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire Rambura.

Munezaro nk’umukinnyi uyoboye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Kapiteni), niwe mukinnyi mpuzamahanga u Rwanda rugize mu kiciro cy’abagore kuri ubu, kuko abandi bose bakina mu ikipe y’Igihugu bakina imbere muri Shampiyona.

Ari muri APR VB, yayifashije kwegukana bimwe mu bikombe binyuranye bikinirwa imbere mu gihugu, birimo nk’Irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba, Irushanwa ryo kwibuka Rutsindura n’Irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku rwego mpuzamahanga, yayifashije kwegukana Irushanwa ribiera mu gihugu cya Uganda rizwi nka KAVC ( Kampala Amateur Volleyball Club).

Nk’umukinnyi w’ikipe y’igihugu, yayifashije kwegukana umwanya wa kane mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika kakiniwe muri Kameroni mu Mpeshyi y’uyu Mwaka.

Club Sportif Sfaxien ni imwe mu makipe akomeye muri Tuniziya no ku Mugabane w’Afurika by’umwihariko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *