Volleyball: FRVB yashyize umucyo ku hazaza ha Gatsinzi wasinyiye APR VC na Gisagara VC

Ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize, hagiye hanze amakuru avuga ko Gatsinzi Venuste ukinira APR VC yasinyiye amasezerano ikipe ya Gisagara VC.

Amakuru THEUPDATE yamenye ni uko yasinye amasezerano y’Imyaka ibiri, ahawe Miliyoni 8 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’aya makuru, THEUPDATE yamenye ko uyu mukinnyi yari agifiye APR VC amasezerano azageza mu Mpeshyi y’Umwaka utaha.

rigamije gushyira umucyo ku kibazo cy’uyu mukinnyi, Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), tariki ya 09 Mutarama 2024, ku kicaro k’iri Shyirahamwe, hateraniye inama yize ku kibazo yagejejweho n’ikipe ya APR VC Men.

Nyuma yo kumva impande zifitanye ibibazo no kungurana ibitekerezo, Ishyirahamwe rya Volleyball ryafashe imyanzuro ikurikira.

Amasezerano Gatsinzi Venuste afitanye na APR VC aracyakomeza kugera tariki ya 30/7/2025.

Gatsinzi aracyari Umukinnyi wa APR kugeza igihe amasezarano azarangirira.

Ishyirahamwe rya Volleyball kandi ryagiriye inama Gisagara VC yo kwegera APR VC, impande zombi zikumvikana, kugira ngo uyu mukinnyi ni aramuka adakomezanyije na APR VC, azahabwe Icyangombwa kimwemerera kuyisohokamo (Release Letter).

Gatsinzi Venuste ni umwe mu bakinnyi bafatwa nk’inkingi za mwamba muri Volleyball y’u Rwanda kuri ubu.

Kuva yajya mu ikipe ya APR VC mu 2018, Gatsinzi Venuste yayifashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo n’igikombe cya Shampiyona cyo mu 2020, iyi kipe yegukanye idatsinzwe.

Venuste Gatsinzi yafashije APR VC kwegukana igikombe cya Shampiyona mu 2020

 

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *