Volleyball: APR y’abagore irimbanyije imyitozo y’injyanamuntu mbere yo kwerekeza muri Shampiyona y’Afurika

Ikipe ya APR Volleyball Club y’abagore n’umutoza wayo Florien Siborurema, barimbanyije imyitozo mbere yo guhaguruka i Kigali berekeza muri Shampiyona ny’Afurika guhera tariki ya 13 kugeza 26 Gicurasi 2023 mu gihugu cya Tuniziya.

Iyi myitozo y’injyanamuntu, iri gukorerwa ku kibuga cy’Ishuri ribanza rya Notre Dame des Anges i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Umwaka ushize, APR VB y’abagore yasoreje ku mwanya wa 6 mu irushanwa nk’iri n’ubundi ryari ryabereye mu gihugu cya Tuniziya.

Iyi kipe ikaba igiye kongera gusubira muri iki gihugu gukina iri rushanwa ibikesha kwegukana igikombe cya Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino 2022/23.

Umutoza w’iyi kipe, Florien Siborurema, agaruka ku myitozo ndetse n’urugendo rubategereje, yagize ati:”Turi gukora imyitozo ya nyuma mbere yo guhaguruka, kandi kugeza ubu buri mukinnyi ameze neza”.

“Tuzahaguruka i Kigali ku wa Gatanu w’iki Cyumweru tariki ya 05 Gucurasi 2023, twerekeza mu gihugu cya Tuniziya, aho tuzakomereza imyitozo kugeza irushanwa ritangiye”.

Uretse APR Volleyball y’abagore izahagararira u Rwanda, ku ruhande rw’abagabo, Rwanda Energy Group Volleyball Club (REG VB) nayo izaba yaserutse.

Shampiyona ny’Afurika ya Volleyball izitabirwa n’aya makipe yombi, niryo rushanwa rya Volleyball rihuza amakipe rikomeye kurusha ayandi kuri uyu Mugabane.

Ryitabirwa n’amakipe atari make avuye imihanda yose ku Mugabane w’Afurika, by’umwihariko ayegukanye ibikombe bya Shampiyona iwayo.

Abakinnyi APR Volleyball Club y’abagore izakoresha muri iri rushanwa:

Abazamura Imipira bayiha abakinnyi ku Rushundura

  • Yvette Igihozo Cyuzuzo
  • Prisca Uwera

Abakubita imipira itanaga amanota bari i bumoso

  • Benitha Mukandayisenga
  • Seraphine Mukantambara
  • Penelope Musabyimana
  • Divine Nyirahabimana

Abakubita imipira itanaga amanota bari i buryo

  • Yvonne Bayija
  • Valentine Munezero

Abakinnyi barura imipira

  • Judith Kabatesi
  • Beatrice Uwamahoro

Abakinnyi bakina hagati

  • Flavia Dusabe
  • Donatha Musabyemariya
  • Esperance Mushimiyimana
  • Albertine Uwiringiyimana

The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *