Uwikunda Samuel yatoranyijwe nk’Umunyarwanda rukumbi uzasifuza mu gikombe cy’Afurika

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Uwikunda Samuel niwe Munyarwanda rukumbi watoranyijwe n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) mu basifuzi 32 bazasifura imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Ivory Coast guhera tariki ya 13 kugeza ku ya 11 Gashyantare 2024.

Uyu musifuzi umaze Imyaka Itandatu (6) asifura amarushanwa ategurwa na CAF, ni umwe muri Batandatu (6) batoranyijwe na CECAFA kuzahagararira aka Karere mu basifuzi bazasifura hagati mu kibuga.

Uretse Uwikunda, abandi bazaba bahagarariye CECAFA bagizwe n’Umunya-Ethiopia Bamlak Weyesa, Peter Waweru Makaku wo muri Kenya, Mahmoud Ali Mahmoud ukomoka muri Sudan, Pacifique Ndabihewanimana wo mu Burundi na Omar Abdulkadir Artan ukomoka muri Somalia.

Ku myaka 26 y’amavuko, Uwikunda yasifuye imikino ya CHAN yabereye muri Algeria muri uyu Mwaka.

Kuri ubu, ni umwe mu basifuzi bakiri bato muri Afurika y’Uburasirazuba kandi batanga ikizere.

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *