Uwari Imfungwa yabaye Perezida, Bassirou Diomaye Faye watsindiye Intebe iruta izindi muri Sénégal ni muntu ki?

Bacye ni bo bigeze bumva ibye mu mwaka ushize, none ubu yitezwe kuba perezida.

Itumbagira ridasanzwe rya Bassirou Diomaye Faye rishyize umusozo ku gihe cyaranzwe n’impinduka zikomeye muri politiki ya Sénégal, cyatunguye benshi.

Amezi yamaze muri gereza hamwe n’inshuti ye Ousmane Sonko yanagize uruhare rukomeye mu kugenwa kwe nk’umukandida, yarangiye mu buryo butunguranye, bombi bafungurwa habura icyumweru ngo amatora ya perezida abe.

None ubu Faye agomba kwitegura gutangira gukora impinduka zisesuye yasezeranyije mu kwiyamamaza kwe.

Uyu wize amategeko no kuyobora muri kaminuza akaza kuba inzobere mu by’imisoro, wizihije isabukuru y’imyaka 44 y’amavuko ku wa mbere, akenshi amagambo abantu bakoresha mu gusobanura uko ateye ni “umuntu ukora ibintu kuri gahunda” kandi “wiyoroshya”.

  • ‘Sénégal yongeye kuba urugero kuri Afurika yose’ – Faye

Mu itangazo ryasohowe n’itsinda ry’ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Faye yasubiwemo avuga ko Sénégal ubwayo ari yo “igomba gushimirwa mbere na mbere” ku bw’aya matora, kandi ko “isohotse ikuze muri ibi bihe bikomeye mu mateka yayo ya politike”.

Yongeyeho ko “ku bw’ibyo Sénégal yisubije ikibatsi [igishashi] cyayo cya kera ndetse yongeye kuba urugero kuri Afurika yose”.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, Faye yavuze ko intsinzi ye ari intsinzi y’Abanya-Sénégal bose, ari ababa mu gihugu n’ababa mu mahanga.

Yashimiye “umugenzo wa kinya-Sénégal” waranze abandi bakandida aho, “nta no gutegereza itangazwa ku mugaragaro ry’ibyavuye mu matora [bya nyuma]”, bamushimiye ku ntsinzi ye.

Yasezeranyije ko mu minsi iri imbere azashyiraho leta izaba igizwe n'”abagabo n’abagore b’indangagaciro kandi b’inyangamugayo”.

Ku rutonde rw’ibyo ashyize imbere, harimo ubwiyunge mu gihugu no kongera kubaka ishingiro ryo kubana hamwe, kongera kubaka inzego za leta, koroshya ikiguzi cy’imibereho no kungurana ibitekerezo ku rwego rw’igihugu, yongeraho ati:

“Tuzagendana, tuzakorana kandi tuzatsindira hamwe!

“Harakabaho Sénégal; Harakabaho Repubulika; Harakabaho Afurika.”

Yanasezeranyije abafatanyabikorwa bo mu mahanga ko “Sénégal izahorana umwanya wayo”, igahora ari “igihugu cy’inshuti kandi yo kwizerwa”, igakorana na bo “mu bunyangamugayo no mu bwubahane”.

  • Kuvukira mu cyaro

Faye yibukana ubwuzu uburyo yakuriye mu cyaro cya Ndiaganiao – mu burengerazuba bwa Sénégal – aho avuga ko ajya buri ku cyumweru mu bikorwa by’ubuhinzi.

Uburyo akunda akanubaha ubuzima bwo mu cyaro, bungana n’uburyo atizera na busa indobanure ziri ku butegetsi muri Sénégal na politike ishingiye ku bakomeye mu gihugu.

Umusesenguzi Alioune Tine yabwiye Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru, ati: “Ntiyigeze na rimwe aba minisitiri kandi ntiyari umunyapolitike ukomeye, rero abamunenga bibaza ku kuba nta bunararibonye afite.

“Ariko Faye we abona ko abazi iby’imbere mu butegetsi bategetse igihugu kuva mu 1960 [ubwo cyabonaga ubwigenge ku Bufaransa] hari ibyo bananiwe mu buryo bukomeye cyane.”

Kurwanya ubucyene, akarengane na ruswa, ni bimwe mu bindi Faye ashyize imbere. Ubwo yakoraga mu kigo cy’igihugu cyo gukusanya imisoro, we na Sonko bashinze urugaga rwo kurwanya ruswa.

Faye avuga ko amasezerano kuri gaze (gas), ibitoro, uburobyi n’ayo mu rwego rwa gisirikare yose agomba kuganirwaho hagamijwe ko agirira akamaro kurushaho abaturage ba Sénégal.

Yabwiye abatora ko azanye igihe gishya cy'”ubusugire bw’igihugu” no “gutandukana” n’imigirire yari iriho, aho kuzana ibindi bisa nk’ibyo kurushaho, kandi ko bijyanye by’umwihariko n’umubano wa Sénégal n’Ubufaransa.

Uyu Perezida watowe wa Sénégal avuga ko azareka gukoresha ifaranga ryanenzwe cyane rya CFA, rishingiye ku ifaranga rya Euro (ry’Ubumwe bw’Uburayi) ndetse rishyigikiwe n’Ubufaransa bwahoze bukoloniza Sénégal.

Faye arashaka kurisimbuza ifaranga rishya rya Sénégal, cyangwa ifaranga ry’Afurika y’uburengerazuba, nubwo ibi bitazoroha.

Aminata Touré, wahoze ari Minisitiri w’intebe ku butegetsi bwa Perezida ucyuye igihe Macky Sall, yabwiye BBC ati: “Mbere na mbere azaba agomba guhangana n’ukuri kw’uko ingengo y’imari iteye… Ariko ndabona ko afite ishyaka [umuhate] ryinshi.”

Touré yongeraho ko kongerera imbaraga ubwigenge bw’ubucamanza no guhanga imirimo ku rubyiruko rwinshi rwa Sénégal, ari bimwe mu bindi byihutirwa bitegereje Faye – kandi nta na kimwe muri ibyo “Perezida Sall yitayeho cyane kandi ibyo byaramugarutse”.

Touré si we wenyine mu bahoze bakomeye cyane muri politike bashyigikiye Faye – n’uwahoze ari Perezida wa Sénégal Abdoulaye Wade yashyigikiye Faye habura iminsi ibiri ngo amatora yo ku cyumweru abe.

Ni impinduka itangaje kuri Faye wamaze amezi 11 ashize ari muri gereza ku birego byo kwigomeka, ndetse akamara imyaka myinshi mbere yaho akingirijwe n’inshuti ye Sonko.

  • ‘Bassirou ni jyewe’

Bassirou Diomaye Faye yatangajwe muri Gashyantare (2) uyu mwaka nk’umukandida wiswe “uw’ingoboka”, asimbura Ousmane Sonko, umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi ukunzwe cyane.

Sonko, watewe ishema no gusimburwa na Faye nk’umukandida, yagize ati: “Nanavuga ko ari inyangamugayo cyane kundusha.”

Aba bagabo bombi bashinze ishyaka ubu ryasheshwe rya PASTEF (impine ya ‘Les Patriotes Africains du Sénégal pour le Travail, l’Ethique et la Fraternité’), bombi ni abasoresha, kandi bombi bisanze mu mwaka ushize bafunzwe ku birego bavuze ko bishingiye ku mpamvu za politike.

Amaherezo Sonko yahamijwe ibyaha bibiri, bituma yangirwa kwiyamamaza mu matora, nuko Faye arahagoboka.

Sonko aherutse kubwira abamushyigikiye ati: “Bassirou [Faye] ni jyewe.”

Moustapha Sarré, na we wabaye mu ishyaka PASTEF, yemeranya na we, ati: “Bombi ni impande ebyiri z’igiceri kimwe.”

Ibi byatumye hari abanenga ko Faye ari “perezida w’amaburakindi” gusa.

Umusesenguzi Tine si ko abibona. Ariko umubano w’aba bagabo bombi ushobora kuzana uburyo bushya bw’imiyoborere.

Tine ati: “Wenda bazashyiraho imikoranire ndetse batandukane n’uburyo bwo gushingira cyane kuri perezida bwo kugira umukuru w’igihugu ufite ububasha bwose.

“Birumvikana Sonko ni we muyobozi udashidikanywaho wa PASTEF – ndetse ni we kirango [ni we ukunzwe cyane]… [Ariko] uko ari babiri bagiranye ubufatanye bwiza.”

Kera, Faye ntiyashakaga ikintu na kimwe kijyanye na politike. Mu 2019, ubwo yibukaga uko yari ameze mu bwana bwe, yagize ati: “[Ibya politike] Sinigeze na rimwe mbitekerezaho.”

Umwe mu bo Faye afata nk’icyitegererezo kuri we ni uwapfuye wari umuhanga mu mateka w’Umunya-Sénégal, Cheikh Anta Diop – ubushakashatsi bwe bufatwa nk’inkomarume mu nkubiri ya politiki n’umuco yo gushyira imbere indangagaciro gakondo za kinyafurika.

Bombi bafatwa nk’abaharanira impinduka zikomeye mu mibereho no mu bukungu, zigamije gushyira hamwe kw’Afurika.

Ubwo ibyavuye mu matora by’ibanze byatangazwaga ku wa mbere, bigaragaza ko Faye yitezwe gutsinda, bamwe mu batuye mu murwa mukuru Dakar babyishimiye bavuza amahoni y’imodoka ndetse baririmba cyane.

Uko amasoko y’imari n’imigabane yitwaye byo ntibyari birimo ibyishimo, impapuro mvunjwafaranga z’amadolari za Sénégal zagabanutse agaciro kagera ku kigero cya mbere cyo hasi cyane kibayeho mu mezi atanu ashize.

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko abashoramari bahangayikishijwe n’uko ubutegetsi bwa Faye bushobora gusoza gahoro gahoro ingamba z’iki gihugu zo korohereza ubucuruzi.

Mbere, aya matora yari yitezwe kuba mu kwezi gushize ariko Sall yayasubitse habura amasaha ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bitangire, bituma habaho imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yiciwemo abantu ndetse biteza n’amakuba yo mu rwego rwa demokarasi.

Benshi mu bakandida bagize igihe gito cyane cyo kwitegura ubwo itariki nshya y’amatora yari imaze gushyirwaho – ariko Faye we yagize igihe kirenga gato icyumweru nyuma yuko afunguwe.

Nubwo habayeho igihe gito cyo kwiyamamaza, umusesenguzi Christopher Fomunyoh – wo mu kigo cyo muri Amerika cy’ubushakashatsi kuri demokarasi no ku bibazo mpuzamahanga, National Democratic Institute for International Affairs – yabwiye ikiganiro Newsday cya BBC ko Abanya-Sénégal bari bagitsimbaraye bavuga ko bazitabira amatora bagakoresha amajwi yabo.

Yagize ati: “Sénégal iri mu rugendo rwo kwemeza ko ibihugu bigendera kuri demokarasi bishobora kwikosora kandi bigasohoka [muri urwo rugendo] bikomeye kurushaho kandi bikihanganira ibibazo kurushaho.”

Kandi ikizamini cya nyacyo kuri Faye, bahimba umusukuzi, ushaka gusukura Sénégal, ubu ni bwo kigiye cyatangira.

Faye yatangiye kwiyamamaza nyuma y'iminsi micye avuye muri gereza

Sonko aherutse kubwira abamushyigikiye ati: "Bassirou [Faye] ni jyewe"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *